RDF yamaganye ibyatangajwe na FARDC

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2023 igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo ryamagana ibyatangajwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Congo muri Kivu ya Ruguru.

RDF ivuga ko iryo tangazo ryasohowe na FARDC, tariki 27 Nyakanga 2023, rishinja ingabo z’u Rwanda ibinyoma.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwamaganye ibirego byasohowe muri iryo tangazo n’ingabo za Congo (FARDC) zishinja Ingabo z’u Rwanda ko zagabye igitero muri Kivu y’Amajyaruguru ko ayo makuru ari ibinyoma kandi nta shingiro bifite.

Itangazo rya RDF rigira riti “Ibi ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite ahubwo biri mu mugambi wa Leta ya Congo wo kuyobya uburari ku bibazo ifite birimo kunanirwa gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe inakomeje gushyigikira no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda”.

RDF ivuga ko ibi birego by’ibinyoma ari urwitwazo Ingabo za Congo FARDC na FDLR zishaka kugenderaho zigaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka