Polisi irizeza umutekano abajya mu birori n’ibihano abawuhungabanya

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano Abaturarwanda bose bitehuye kujya mu birori n’ibitaramo byo gusoza umwaka wa 2012 no gutangira 2013 ariko kandi ngo n’ibihano bikarishye bitegereje umuntu uwo ariwe wese uri buhungabanye umutekano.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirzauba, Superintendant Benoit Nsengiyumva yabwiye Kigali Today ko polisi yashyizeho ingamba zikaze zo kubungabunga umutekano mu birori no mu ngo z’Abaturarwanda, ikaba isaba kandi n’abari bubyitabire gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga umutekano no kugaragaza abashaka kuwuhungabanya.

By’umwihariko uyu muvugizi wa polisi araburira abantu bose kwitwararika amategeko kuko abagerageza guhungabanya umutekano bose polisi iri bubate muri yombi bakazashyikirizwa amategeko.

Superintendant Benoit Nsengiyumva avuga ko muri rusange abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bari kwitwara neza muri iyi minsi mikuru birinda amakosa n’ibyaha, ariko asaba ko bakomeza kwitwararika amategeko yose, cyane cyane agenga gutwara ibinyabiziga mu muhanda, abuza abana bato kujya mu tubari no mu tubyiniro ndetse no kudasakuriza abaruhutse mu ngo zabo.

Uyu muvugizi wa polisi aravuga ko uretse abafite utubyiniro tuzwi kandi twujuje ibyangombwa kuko tudasohora urusaku mu baturanyi, abandi bantu bose ngo babujijwe gukoresha ibitaramo bishobora gusakuriza abatuye hafi aho mu masaha y’ikiruhuko.

Abatwara ibinyabiziga nabo barasabwa kudahirahira ngo bageze ibinyabiziga mu muhanda banyoye inzoga kuko biri mu mpamvu zahungabanya umutekano.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka