Polisi irasaba abantu kudasesagura no gucunga umutekano mu minsi mikuru

Polisi y’igihugu irasaba abaturage ko bakwiye kwitwararika bakishimisha mu rugero ndetse bakanicungira umutekano muri iyi minsi mikuru kuko gusoza umwaka atari ubuzima buba burangiye.

Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane usanga abantu benshi bagerageza kwishimisha ariko hari barenza urugero kugeza ubwo bibateje ibyago byaba iby’ako kanya cyangwa se ibizagaragara mu kwezi kwa mbere k’undi mwaka utangiye.

Mu kwezi kwa mbere ahenshi ubukungu buba bwifashe nabi kuko abantu baba barakoresheje amafaranga menshi bishimira iminsi mikuru isoza umwaka ikanatangira undi, mu gihe mu kwezi kwa mbere haba hari ibintu by’ibanze byinshi umuntu aba akeneye.

Gusoza umwaka si ubuzima buba burangiye, ahubwo umuntu aba agiye guhura n’ibindi bintu bitandukanye, bareba ibyo batagezeho mu mwaka ushize banateganya uko noneho bazagera ku ntego yabo.

Iki ni igihe cyo kwisuzuma no kwiha inshingano tugomba kuzuza mu wundi mwaka; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka