Nyungwe: Ikamyo zagonganye bibangamira ingendo

Ikamyo ebyiri zagonganiye mu ishyamba rya Nyungwe igice cy’akarere ka Nyamagabe, ku cyumweru tariki 14/10/2012 saa saba z’amanywa bituma ikibazo cy’ingendo kigorana muri uwo muhanda.

Ikamyo imwe itwara peterori ifite Plaque RAA 011E yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali naho indi ni rukururana ifite plaque RAB 362N yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi.

Ikamyo itwara peteroli yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali yabuze feri, ibanza kugonga ikamyo ubwo yashakaga kuyicaho (depasser), iyinyuraho ihita isanga rukururana yavaga I Kigali mu mukono wayo irayigonga ibona guhagarara; nk’uko twabitangarijwe n’umushoferi wari utwaye ikamyo yerekezaga Rusizi.

Ikamyo y'ubururu yabuze feri ibanza guca ku yindi igeze imbere isanga iya orange mu mukono wayo irayigonga.
Ikamyo y’ubururu yabuze feri ibanza guca ku yindi igeze imbere isanga iya orange mu mukono wayo irayigonga.

Nta muntu waguye muri iyo mpanuka ariko nyuma y’iminota 45 hari hamaze kuba umurongo munini w’imodoka nini zitabashaga gutambuka kuko izo kamyo zisa n’izafunze umuhanda. Imodoka nto kugeza ku zo mu bwoko bwa Coaster zabashaga gutambuka ariko bigoye.

Imodoka nini zari zikuye abagenzi i Kigali ziberekeza i Rusizi kimwe n’izavaga i Rusizi zerekeza i Kigali, byari bitegerejwe ko haboneka uburyo bwo kwakuranwa abo bagenzi kuko ubwazo zitashoboraga kuhatambuka.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka