Nyuma yo kuyogoza Kigali bafatiwe Rubavu bashaka kuhateka umutwe

Abasore batatu (Nkundimana, Ndagijimana na Byigero) bafungiye kuri satasiyo ya Polisi mu karere ka Rubavu bakurikiranyweho ibyaha by’ubwinjira cyaha bashakaga gukorera muri aka karere Polisi ikabata muri yombi batarabigeraho.

Nkuko aba basore babyemerera Polisi ngo bafatiwe mu karere ka Rubavu ubwo bari bahaje kuhatemberera ariko bafatanwa impapuro bita utumashini bakoresha mu gushuka abantu bakabaka amafaranga.

Bavuga ko izo mpapuro z’umukara baka umuntu amafaranga bakamubwira ko nabaha amafaranga bamukorera menshi ariko iyi mitwe bari bamenyereye gukorera mu mujyi wa Kigali bari baje gukorera mu karere ka Rubavu ntiyabahiriye kuko umunsi wa mbere bagereye Rubavu kuhareba ngo bahakorere bahise batabwa muri yombi.

Taliki 16/01/2013 imbere y’urukiko aba basore bemera ko ibi byaha bari basanzwe babikora ariko mu karere ka Rubavu bafashwe ntacyo bakoze nubwo bafatanywe ibikoresho byabo.

Ndagijimana wari ufite izi mpapuro yemera ko aka kazi ko kwambura abantu amafaranga ababeshya ko abatuburira amaze amezi ane abikorera mu mujyi wa Kigali kandi abo yabikoreye ari benshi.

Nkundimana Jerome we yemera ko yari abimazemo igihe gito ariko ngo kugira ngo ashobore kwemera ko aka kazi gatanga amafaranga yahereye k’umubyeyi umubyara bamutwara ibihumbi 200 akaba ariwe wari uyoboye abandi abajyana mu karere ka Rubavu kugira ngo bashobore kuhakorera nyuma ya Kigali.

Byigero Celestin avuga ko uwo baheruka kwambura bakoresheje ubwo bushukanyi ari Charles utuye Kimironko bambuye ibihumbi 50 nyuma bagahita baza kubikorera Gisenyi. Aba basore bavuga ko badakora amafaranga ahubwo ari uburyo bwo kugira ngo bake abantu amafaranga ariko babisabira imbabazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka