Nyarugenge: Yatemye umugabo we amuziza kumuca inyuma no kumwanduza SIDA

Umugore witwa Seraphine Mukanyangezi utuye mu Kagali ka Amahoro mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge yatawe muri yombi tariki 28/10/2012, nyuma yo gutema umugabo we amuziza kumuca inyuma no kumwanduza agakoko gatera Sida.

Mukanyangezi w’imyaka 35, ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, yatemye mu mutwe umugabo we witwa Frederic Habimana akoresheje umuhoro, nk’uko Polisi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Habimana yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Intandaro yo gutema umugabo yaturutse ko Mukanyangezi yashinjaga umugabo we kumuca inyuma, kuko yari amaze iminsi ibiri atagera murugo iwe. Ngo muri icyo gihe yari kumwe n’undi mugore.

Ubwo yari asinziriye mu masaha y’ijoro, umugore yafashe umuhoro agerageraza kumukata ijosi ariko ku bw’amahirwe, Habimana yirwanaho kugeza ubwo abaturanyi batabaye; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Polisi ivuga ko uyu muryango wari umaranye imyaka ibiri ubana, nyuma y’uko uyu mugore wakoze amahano yanze umugabo wa mbere babyaranye abana batandatu. Mukanyangezi ucuruza imbuto ku gataro mu mujyi wa Kigali, yatandukanye n’umugabo wa mbere kubera ko ngo yanze kumuha amafaranga yo gucuruza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara, yamaganye icyo gikorwa bityo asaba abantu kugeza ibibazo byabo ku bayobozi cyangwa izindi nzego zibifite ubushobozi aho kwihanira.
Supt. Gakara yakanguriye abantu bose kudahishira amakimbirane yo mu miryango kugira ngo akemurwe amazi atararenga inkombe.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nitureba neza turashize.

muyango janvier yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

mbega amahano ubwo se abanabe abasize he

jully yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Mbega ubugome!ariko umudamu w’inyaka 35 n’abana 6 yarangizakahukana agashaka undi mugabo!no sans!

Gakuru yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka