Nyarugenge: Yatawe muri yombi kubera udupfunyika hafi 400 tw’urumogi

Umugabo witwa Mussa Rwamuhizi yatawe muri yombi na Polisi mu Kagali ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu ntangiriro z’iki cyumweru imusanganye udupfunyika 390 tw’urumogi.

Abaturage b’i Kiruhura bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo bakekagaho gukora ibikorwa bitemewe binyuranye, barya akara inzego zishinzwe umutekano zihita zimuta muri yombi.

Hari umugore wacitse inzego zishinzwe umutekano bikekwa ko akorana na Rwamuhizi mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

IP Marcel Kalisa, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, ashimangira ko bariyeri ya Giticyinyoni igira uruhare mu gufata ibiyobyabwenge biva mu Ntara y’Uburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Rubavu byinjira mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y’igihugu itangaza ko ikora ibishoboka byose kugira ngo isibe amayira anyuzwamo ibiyobyabwenge ifatanyije n’abaturage. Ihamagarira abaturage gukomeza guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo guca burundu ibiyobyabwenge.

Rwamuhizi aramutse ahanwe n’icyaha yahanishwa igihano kuva mwaka umwe kugeza ku myaka kugeza kuri itanu n’ihazabu ingana n’ibihumbi mirongo itanu kugeza miliyoni eshanu ushingiye ku ngingo ya 594 na 595 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka