Nyarugenge: Yatawe muri yombi ashaka kwiba banki

Soko Salim w’imyaka 21 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima akurikiranyweho gushaka kwiba banki ya Ecobank ishami rya Biryogo, yitwaje imbunda y’igikinisho yakoresheje kugira ngo atere ubwoba umuyobozi wa Banki.

Uyu musore ngo yinjiye muri iyi banki mu masaha ya saa sita yambaye ikintu gituma atamenyekana mu maso. Akigera muri banki, ngo yahise atunga ya mbunda ye abantu bose bari bayirimo, anasaba umuntu wari uri gutanga no kwakira amafaranga kuyashyira mu gikapu cye.

Ubwo umukozi ushinzwe isuku yasakuzaga asaba ubufasha, uyu mujura yabonye ko abantu bose hanze babimenye batangiye gushaka kwinjira nawe arwana asohokera mu wundi muryango, ariko aza gufatwa n’uwitwa Nizeyimana Jullius, umuturage wo mu murenge wa Gitega afatanije n’undi muturage.

Igikinisho cy'imbunda Salim yakoresheje yiba.
Igikinisho cy’imbunda Salim yakoresheje yiba.

Ubwo yafatwaga, uyu musore yari yasize amafaranga ndetse n’intwaro ye muri banki imbere.

Abajijwe impamvu y’ubu bujura, Soko Salim yatangaje ko yabihatiwe n’abandi bantu babiri. Ku munsi ubanziriza ubu bujura, ngo uyu muhungu yari yagaragaye mu Biryogo agura irangi ry’umukara, bishoboka ko ariryo yasize kuri iki gikinisho cy’imbunda yitwaje.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt Theos Badege, araburira urubyiruko kureka ibikorwa binyuranyije n’amategeko kuko ngo bishobora kubateza ibibazo.

Yabasabye gukoresha amahirwe bahabwa na Leta bubaka ejo hazaza habo heza, bakora cyane.

Yanashimiye kandi uruhare abaturage bagira mu guta muri yombi abanyabyaha no gukumira ibyaha.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

None se Karimu we ari yi nkuru nawe ninde ushaje? niba aribyo uzave mu muhanda siko bimeze? rwose oroshya ibintu rata Julien najye kuyisomera aho bayi vuze neza byose kimwe kuko naho uvuga, ntasuraye igaragara .

douce yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

None se Karimu we ari yi nkuru nawe ninde ushaje? niba aribyo uzave mu muhanda siko bimeze? rwose oroshya ibintu rata Julien najye kuyisomera aho bayi vuze neza byose kimwe kuko naho uvuga, ntasuraye igaragara .

douce yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

@ Karim: Nta tegeko riguhatira kuyisoma. niba ahandi bayivuze neza jya kuyihasomera!

Julien yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

iyi nkuru yashaje sinzi aho mwari muri abandi bayivuga neza kurushaho kandi banashyiraho andi mafoto

karimu yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka