Nyarugenge: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba insinga z’amashyanyarazi

Umusore w’imyaka 28 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge akekwaho kwiba insinga z’umuriro w’amashyanyarazi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyanyarazi, isuku n’isukura (EWSA) cyo ku Muhima agambiriye kuzigurisha.

Etienne Rutagengwa yafatiwe mu cyuho yiba insinga z’amashyanyarazi mu kagali ka Rugunga ashaka kuzigurisha na Nizeyimana utuye i Gikondo mu karere ka Kicukiro; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Abajura biba cyane cyane insinga zikozwe mu muringa (cuivre) bakazigurisha n’abacuruzi bakazijyana mu gihugu cya Uganda.

Polisi ivuga ko ubufatanye hagati y’abashinzwe umutekano, EWSA n’abaturage ari ingirakamaro mu rwego rwo guca burundu ubwo bujura kuko bukoma mu nkokora ibikorwa bya Leta byo kwegereza abaturage amashyanyarazi bityo bikabangamira iterambere ryabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka