Nyarugenge: Umukobwa w’imyaka 17 yafatanwe imisongo 1800 y’urumogi

Polisi y’igihugu yafatiye Noella Hitimana w’imyaka 17 kuri bariyeri ya Gitikinyoni, mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge tariki 05/09/2012 imusanganye imisongo 1800 y’urumogi yari yahishe mu gikapu.

Uyu mukobwa yari akuye urwo rumogi mu Ntara y’Uburengerazuba arujyanye mu Mujyi wa Kigali aho yagombaga kurushyikiriza umuguzi warwo; nk’uko Polisi ikomeza ibisobanura.

Noella Hitimana asobanura ko yatumwe n’umuvandimwe we kujyana urwo rumogi kwa Faustin Ayabagabo w’imyaka 34.

Agira ati: “Nahawe igikapu n’umuvandimwe wanjye ngo nkijyane kwa Ayabagabo, ariko rwose ntabwo narinzi ko harimo urumogi.”

Ayabagabo ahakana yivuye inyuma ko urwo rumogi rwari urwe, ahubwo akemera ko uwo mukobwa yari aje kumusura; nk’uko byemezwa na IP Marcel Kalisa, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere.

Abo bombi ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu gihe iperereza rigikorwa.

Polisi itangaza ko abana bashorwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’abantu bakuru bagomba kubiryozwa kuko bibagiraho ingaruka mbi.

Intara y’Uburengerazuba ni inzira ikomeye inyuzwamo urumogi rwinjizwa mu Rwanda ruvuye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; nk’uko byemezwa na Polisi y’igihugu.

Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibashe gusiba amayira ibiyobyabwenge binyuzwamo, bityo ikaba isaba abantu bose kuyifasha kugira ngo bigerweho kuko ibiyobyabwenge ari inzitizi y’iterambere ry’ubukungu.

Haracyasabwa imbaraga nyinshi nko guhanahana amakuru mu rwego rwo gushakisha no guta muri yombi abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobantu bashor,abana mubucuruzi bw,ibiyobya bwenge,bajye bafatirw,ibihano bikarishye.cyane ko nk,uwomwana w,umukobwa ntanyungu zindi yarikubonamo,bari kumushukisha ubusa busa.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka