Nyarugenge: Umugore yatawe muri yombi azira gutanga ruswa ya 50.000

Umugore w’imyaka 28 yatawe muri yombi tariki 11/07/2012 na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge azira gutanga ruswa ku mupolisi mukuru kugira ngo umugabo we arekurwe.

Claudine Niyomufasha yafatiwe mu kagali ka Rwezamenyo mu murenge wa Nyamirambo azira guha umupolisi ruswa ingana n’ibihumbi 50 kugira ngo arekure umugabo we warifunze akurikiranweho gucuruza ikiyobyabwenge cyitwa “Mugo”; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Niyomufasha akimenya ko Eric Mazimpaka w’imyaka 35 yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo yohereje umwana w’umuhungu guha umupolisi ukurikirana dosiye y’umugabo kwemera amafaranga 50.000 ya ruswa kugira ngo amurekure.

Umupolisi yemeye kwibonanira Niyomufasha ubwo yagerezaga kumuha ruswa yahise amuta muri yombi.

Polisi itangaza ko atari bwo bwa mbere Mazimpaka afunzwe akurikiranweho gucuruza ikiyobyabwenge cyitwa “ Mugo”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, supt. Theos Badege aburira abantu bose bagifite umutima wo guha ruswa abapolisi bakuru kubyibagirwa.

Supt Badege yagize ati: “ Kuri Polisi y’igihugu twihaye gahunda yo kurimbura ruswa n’imizi yayo yose, niyo mpamvu abantu bagomba kubyumva ko gutanga ruswa ku bapolisi bakuru ari ukubura ubwenge.”

Aramutse ahamwe n’icyaha, Niyomufasha ashobora gukatirwa igihano kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu y’igifungo ushingiye ku itegeko rikumira rikanahana ruswa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abapolisi bakuru ntibakira ruswa, bayizanirwa n’abato. Urugero: Nku ku bizamini bya permis de conduire na za auto ecoles!!!!!! Aha ho rwose ntimukirirwe muturagira turabazi na chaines zose z’abo ageraho turazizi.

ivubi yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka