Nyarugenge: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwiba miliyoni 5.5

Umugore witwa Angelique Mukanyirigira w’imyaka 27 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge tariki 16/10/2012 ahagana saa munani akekwaho kwiba miliyoni eshanu n’ibihumbi 545 mu iduka ryo muri Quartier Matheus.

Mukanyirigira, umubyeyi w’abana bane na Gentille Dusabimana w’imyaka 31 binjiye mu iduka rya Josephine Uwera bigize abaguzi. Dusabimana yabajije igiciro cy’ikanzu maze Uwera amusubiza ko ayigurisha 5000 ariko uwo mugore amubwira ko afite amafaranga 3000.

Mu gihe nyiri iduka yari ahuze ashaka kugurisha na Dusabimana, mugenzi we witwa Mukanyirigira, ngo yafashe agakapu ka nyiri iduka karimo amafaranga maze aragasohokana.

Uwera yabisonuye atya: “Ubwo Dusabimana yakomeza guciririkanya, Mukanyirigira yafashe agakapu kanjye ariko sinabimenya bahita basohoka mu iduka nyuma yo kumubwira ko afite amafaranga make atagura ikanzu ashaka.”

Nyiri iduka ntiyamenye ko yibwe agakapu. Yaje kubimenya ubwo yabwirwaga n’umugore ucururiza mu iduka bateganye ko abonye umwe mu bagore basohotse iwe afite agakapu gasa nka ke. Yahise abwira abantu bari aho barabakurikira; nk’uko Uwera yakomeje abisobanura.

Abo bagore bafatiwe hafi ya Centenary House. Ubwo Mukanyirigira yafatwaga, yatangiye amafaranga mugenzi we kugira ngo bamurekure avuga ko ari wenyine kandi atamuzi.

Mukanyirigira ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho kwiba miliyinoni 5 n'igice./Photo.NP
Mukanyirigira ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho kwiba miliyinoni 5 n’igice./Photo.NP

Polisi itangaza ko nyiri iduka ashobora kuba yarabikuje ayo mafaranga muri banki abo bagore bamureba maze bamugenda runono kugeza binjiranye mu iduka rye.
Mukanyirigira ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima ahakana ko atari kumwe n’uwo kandi atanamuzi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara avuga ko abo bagore bakoresha ayo manyanga kugira ngo bibe ibicuruzwa mu maduka cyane cyane bibanda ku bacuruzi b’abagore.

Yagize ati: “Abacuruzi cyane cyane b’abagore bakwiye kuba maso kuko hari abatekamutwe bagambiriye kubanyanganya.”

Yongeraho ko iperereza rigikomeje kugira ngo Dusabimana ukomoka ku Gisenyi na we atabwe muri yombi.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ateganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu n’ihazabu yikubye inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu by’agaciro k’ibintu byibwe cyangwa kimwe muri byo ku cyaha cy’ubujura.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka