Nyarugenge: Umugore yatawe muri yombi afatanwe imisongo 41 y’urumogi

Umugore w’imyaka 42 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 03/09/2012 nyuma yo gufatanwa imisongo 41 y’urumogi.

Julienne Kamashara utuye mu Kagali ka Kabahizi, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yatawe muri yombi na Polisi imusanganye imisongo y’urumogi yacuruzaga, bigakekwako ari umwe mu bagize agatsiko k’abacuruzi barwo mu Mujyi wa Kigali; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Kamashara yafashwe kubera abaturanyi be batanze amakuru kuri polisi maze na yo ntiyazuyaza kumuta muri yombi.

Abaturanyi ba Kamashara batangaza ko ibikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi bigayitse ku mugore nka we kuko nta mpamvu n’imwe yatuma umubyeyi yishora mu bucuruzi nk’ubwo buteye isoni n’ikimwaro.

Umwe mu babyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati: “Ababyeyi ni abantu b’intangarugero kuko igihe cyose batoza abana uburere mu gihe ba se badahari, bityo ni abarezi b’ibanze mu muryango uhereye ku muco nyarwanda.”

Uyu mubyeyi yafashwe mu gihe urugamba rwo guhashya ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’ inzoga z’inkorano rumaze gutanga umusaruro ushimishije.

Imibare itangazwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatanu, abantu 1663 bafashwe harimo abagore 168 bazira ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge.

Muri bo, abarenga 1300 bacuruza kandi bakanywa ibyo biyobyabwenge, bafite imyaka hagati ya 18 na 35 mu gihe 57 gusa ari bo bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Muri icyo gihe, toni imwe n’ibiro 699 by’urumogi na litiro 3868 by’inzoga z’inkorano ndetse na kanyanga byarafashwe kimwe n’abakekwaho kuzicuruza bagera kuri 163.

Ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda bivuye mu bihugu duturanye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya ndetse na Uganda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Supt. Ngondo avuga ko Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo isibe amayira anyuzwamo ibyo biyobyabwenge nk’uburyo burambye bwo guhashya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Supt. Ngondo yongeraho ko abakoreshaga inzira ya Kivu-Rubavu-Kigali bafashwe banashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Ingingo ya 272 na 273 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu ku muntu ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka