Nyarugenge: Umudozi yafashwe agerageza kubikuza cheque mpimbano ya miliyoni 26.5

Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Joseph Birikano tariki 14/11/2012 akurikiranweho gukoresha cheque mpimbano ya INATEK ifite agaciro ka miliyoni 26.5.

Uyu mugabo ukora ubudozi mu mujyi wa Musanze yafatiwe mu Kagali ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge ubwo yagerageza kubikuza iyo cheque muri Fina Bank.

Umukozi wa banki utanga amafaranga ku bakiriya ntiyashize amakenga iyo cheque ahita abaza umuyobozi w’ishuri rikuru rya INATEK ribarizwa mu Karere ka Ngoma kugira ngo amenye niba koko ari we wayitanze ariko asanga amubeshya; nk’uko Polisi ibitangaza.

Ukekwaho ubwo buriganya avuga ko yayihawe n’umuyobozi wa INATEK, Dominique Karekezi kugira ngo azabagurire sima izakoreshwa mu kubaka ishami ry’iyo kaminuza mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati: “Nahawe cheque nk’umuntu uri mu kuvugana n’abacuruzi ba sima kugira ngo numvikane na bo ibiciro bya sima nkazahabwa asigaye nyuma.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, supt. Albert Gakara yasabaye abantu kuba maso, bagahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano igihe hari ibyaha bijyanye no guhimba amafaranga cyangwa n’ibindi byaha kugira ngo ababikoze batabwe muri yombi.

Supt. Gakara aburira abishora muri ibyo byaha byo gucura amafaranga ko Polisi itazabihanganira na hato.

Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri itanu n’ihazabu ryikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga mpimbano umuntu yashakaga kunyanganya.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka