Nyarugenge: Batatu batawe muri yombi bazira ubujura buciye icyuho

Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima kuva tariki 02/09/2012 bakekwaho kwiba iduka ry’umucuruzi ukomoka muri Pakistan witwa Faraz Ismail ukorera mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Abafashwe ni Selemani Rutaremara, Christophe Nsengumuremyi na Ignace Nkundabo bakurikiranweho kwiba telephone ngendanwa umunani zo mu bwoko bwa Samsang na mudasobwa ngendanwa esheshatu; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Polisi itangaza ko abo bantu batatu baciye inzira mu gisenge cy’inzu maze bamanukira ku migozi kugira ngo bagere mu iduka.

Polisi ikigezwaho ayo makuru y’ubujura, yahise ifata abakozi ba Faraz Ismail kuko ari bo bakekwaga ku mwanya wa mbere.

Abaturage barasabwa gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bahanahana amakuru ku gihe na Polisi kugira ngo abanyabyaha bafatwe n’ibyo bibye bigaruzwe.

Polisi ishimangira ko abantu bagitekereza kwiba nta mahirwe bafite mu muryango nyarwanda kuko abaturage bahagurukiye kurwanya abo bantu babinyujije mu bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuturage wo mu Murenge wa Muhima yagize ati: “kubera ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi n’abaturage ntabwo wakora icyaha ngo wizere ko udafatwa. Uko byagenda kose utabwa muri yombi maze ugashyikirizwe inzego z’ubutabera”.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka