Nyarugenge: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ipikipiki

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwiba ipikipiki ifite puraki RA 464 V ya Flavien Habyarimana ushinzwe ubuhinzi n’amashyamba mu murenge wa Rukumberi, akarere ka Ngoma.

Abafashwe ni Callixte Munyaneza wo mu karere ka Muhanga, Isaac Nkundumukiza wo mu karere ka Gakenke na Vincent Rukezarugamba wo mu karere ka Nyamagabe bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Munyaneza yibiye iyo moto kuri kiliziya ya Rukoma aho Habyarimana yakundaga kuyiparika. Munyaneza yahamagaye Mukezarugamba na Nkundumukiza ababwira gahunda yo kuyiba n’uburyo bamufasha mu kuyigurisha; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Mukezarugamba na Nkundumukiza bahise bamusanga mu karere ka Ngoma kugira ngo babashe kunoza iyo gahunda maze Polisi ihita ibata muri yombi kuko yari yahawe amakuru n’inzego z’abaturage ziyemeje kwicungira umutekano (Community Policing committees).

Habyarimana ashyikirizwa ipikipiki ye yashimiye Polisi y’igihugu kubera imbaraga yakoresheje kugira ngo ayibone ndetse n’abo bakekwaho batabwe muri yombi.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyarugenge DPC. Supt. Sindayiheba Kayijuka ashimangira ko itabwa muri yombi ry’abo bajura arikesha ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano kubera uguhana amakuru.

Supt. Sindayiheba yasabye abantu batunze amapikipiki kuba maso. Ati: “Abafite amamoto bakwiye gucunga umutekano wa moto zabo igihe cyose ziri ahantu hagerwa n’abantu benshi. Ni ngomba kuzibika ahantu hari umutekano.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka