Nyarugenge: Batatu bafunzwe nyuma yo gufatanwa forode y’inzoga ya African Gin

Polisi yo mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi imodoka yari itwaye forode y’amakarito 78 y’inzoga yo mu bwoko bwa African Gin ahwanye n’uducupa 640, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/10/2012.

Iyi modoka ifite puraki RAA 908K, yari itwaye inzoga zifite agaciro ka n’ibi bucuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda, yafatiwe mu kagari ka Rugenge ahagana mu masaha ya saa sita n’igice bari kuzipakurura.

Polisi yanataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kuba inyuma y’iyi forode, aribo Anthere Sinatumwe w’imyaka 45, umushoferi w’iyi modoka n’undi witwa Alexis Murengerantwari w’imyaka 48, bose bacumbikiwe kuri polisi ku Muhima.

Ibi bicuruzwa byazanywe mu modoka ebyiri zitandukanye bikekwa ko byari biturutse mu gihugu cya Uganda binyuze ku mipaka itemewe.

Umwe mu bapolisi bafashe iyi modoka yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuntu wari uri mu kabari kari hafi aho ari kunywa. Babonye abantu bapakurura ibintu babijyana inyuma y’ubwiherero bwari buri hafi aho maze bagira amakenga”.

Yakomeje avuga bagiye gushyikiriza ibi bicuruzwa ishami rya polisi rishinzwe kurwanya forode no gukwepa imisoro n’ibindi byaha bijyana nabyo (Revenue Protection Unit), kugira ngo abo bantu bishyure imisoro bari bari gukwepa.

Polisi iracyari gukora iperereza ngo imenye nyiri ibi bicuruzwa nk’uko urubuga rwa interineti rwa polisi y’igihugu rubitangaza.

Mu karere ka Burera ho baherutse gusaba ko iyi nzoga yahagarikwa gucuruzwa ngo kuko usanga idatandukanye na kanyanga itemewe gucururizwa mu Rwanda, bakaba banafite amakuru ko hari abakoresha uducupa twayo bayicururizamo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka