Nyanza: Yatemye murumuna we ukuboko amuziza ko amubujije kurwana

Mbarubukeye Jean Marie Vianney w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yagejejwe mu bitaro bya Nyanza yatemwe ukuboko kwe kw’iburyo na mukuru we amuhoye ko amubujije gukomeza kurwana.

Mbarubukeye yasanze Karambizi na Mutarambirwa Bosco barimo kurwana maze ashatse kubakiza mukuru we ahita amuhindukirira amutema igufa ry’ukuboko araritanya nk’uko nyuma yo kunyuzwa mu cyuma byagaragaye.

Mbarubukeye avuga ko mukuru we Mutarambirwa ari umuntu wasaritswe n’inzoga ariko ngo amusaba kureka kurwana yibwiraga ko aza kwemera kwisubiraho agashyira ubwenge ku gihe akumvikana n’uwo bari bashyamiranye.

Uyu mugabo asobanura ko nta kintu mu buzima bwe acyongeye kubasha gukoresha ukuboko kwe kw’iburyo bitewe n’ubumuga yasigiwe na mukuru we ubwo yamutemaga.

Ukuboko kwa Mbarubukeye JMV yatemwe na mukuru we igufa rigacikamo kabiri. Ubu arwariye mu bitaro bya Nyanza.
Ukuboko kwa Mbarubukeye JMV yatemwe na mukuru we igufa rigacikamo kabiri. Ubu arwariye mu bitaro bya Nyanza.

Abivuga muri aya magambo: “Mukuru wanjye ndemeza ko yari amfitiye inzika zishingiye ku isambu noneho kuba yantemye byari nk’inzigo dusanzwe dufitanye”.
Mutarambirwa Bosco wahise afatwa muri ako kanya akajyanwa mu maboko y’ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo.

Si ubwa mbere yari atemye murumuna we bonse ibere rimwe, akamusigira ubusembwa kuko mu mwaka w’1993 nabwo yigeze kumutema bapfuye isambu; nk’uko Mbarubukeye wakorewe urwo rugomo abyemeza.

Intandaro y’urwango ruri hagati yabo bavandimwe babiri ishingiye ku butaka bombi bapfa ariko iyo Mutarambirwa yasomye ku inzoga ntihabura kuvuka urunturuntu nk’uko uyu murumuna yakomeje abivuga.

Mbarubukeye atangaza ko atagombaga kurebera iyo mirwano kandi yari azi neza ko mukuru we ashobora guhitana uwo barwanaga.

Asaba ko mukuru we yakurikiranwa ndetse akabihanirwa by’intangarugero kugira ngo n’undi wese yumve ko nta nyungu iri mu gukoreshwa n’inzoga cyangwa kubika inzika bikageza n’ubwo zikurura ubugome.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nanjye ndabona ari ak’ibumoso

yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Si byiza na gato kurwana kdi uriya mugabo yahemukiwe;akabazo k’amatsiko:kariya kaboko buriya ni ak’iburyo niba ndeba neza ra?

Mike yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka