Nyanza: Yatawe muri yombi akorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo

Dufatanye Eugène w’imyaka 24 y’amavuko utuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango afungiye kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza akurikiranweho gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo (Permis provisoire).

Uwo musore yafashwe tariki 03/06/2013 ubwo mu karere ka Nyanza abantu 274 bakoraga ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo n’uko Polisi igeze ku myirondoro y’uwo yiyitiriraga isanga inyuranye niye bwite.

Akimara gutahurwaho ayo manyanga yahise atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha bwa Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza.

Dufatanye avuga ko uwitwa Munyaneza Bosco utuye mu karere ka Ruhango ariwe wari wamutumye kumukorera icyo kizamini kimuhesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’agateganyo.
Icyaha akurikiranweho aracyemera ndetse akagisabira n’imbabazi avuga ko atazongera gusubira kugikora ukundi.

Akomeza asobanura ko bwari ubwa mbere agaragaye mu manyaga nk’ayo yo gukorera abantu ibizamini bibahesha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’agateganyo. Icyakora nta sobanura neza igihembo yagombaga kuzahabwa n’uwo yari yaje gukorera icyo kizamini.

Dufatanye Eugène ari mu mabiko ya polisi mu karere ka Nyanza ( Foto: JP Twizeyeyezu)
Dufatanye Eugène ari mu mabiko ya polisi mu karere ka Nyanza ( Foto: JP Twizeyeyezu)

Supt Jules Rutayisire umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yatangaje ko abantu bagomba kwirinda ibyaha nk’ibyo bituma bahanwa bakamara igihe kinini muri gereza iyo inkiko zabibahamije.

Mu mvugo ye iburira abantu kwirinda ibyo byaha yagize ati: “Ibizamini bihabwa abashaka impushya z’agateganyo biroroshye umuntu wese wize neza igitabo cy’amategeko y’umuhanda arabitsinda agahabwa uruhushya rwe mu nzira zinyuze mu mucyo kandi nta ngaruka bimugizeho”.

Yakomeje yemeza ko abapolisi bakoresha ibizamini bahagurukiye gucukumbura uburiganya bwose bushobora kubibonekamo.

Mu gihe iki cyaha kizaba gihamye Dufatanye Eugène yazahanishwa igihano kiva ku myaka 5 kugeza kuri 7 y’igifungo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka