Nyanza: Yarasiwe mu kigo cya EWSA akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Munezero Ngayabarambirwa w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamagabe yishwe arasiwe mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro (EWSA) ishami rya Nyanza akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi mu bubiko bw’icyo kigo.

Ibi byabaye mu ma saa yine z’ijoro rishyira tariki 14/02/2013 ubwo Munezero hamwe na mugenzi we binjiye mu bubiko bw’insinga z’amashanyarazi y’ikigo cya EWSA ishami rya Nyanza hanyuma ushinzwe umutekano ( Intersec) muri icyo kigo akarasa umwe muri bo wahise ahasiga ubuzima muri ako kanya.

Undi wari kumwe n’uwo wahasize ubuzima we yatorotse nk’uko Omar Kayibanda umuyobozi wa EWSA ishami rya Nyanza yabibwiye umunyamakuru wa Kigali Today mu gitondo cya tariki 14/02/2013.

Yagize ati: “Bari abantu babiri baje bashaka kwinjira mu bubiko bwacu bw’insiga z’amashyarazi ariko umwe yahise araswa undi aburirwa irengero”.

Uyu muyobozi wa EWSA yakomeje avuga ko hari hamaze iminsi abo Bene Ngango bahagaba ibitero shuma ariko bakabatesha. Asobanura ko ubujura bw’insinga z’amashanyarazi ari ikintu bari bamaze iminsi bahanganye nacyo.

Supt Gashagaza Hubert, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo nawe yemeje ko Munezero yishwe arasiwe mu kigo cya EWSA ishami rya Nyanza ariko yongeraho ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba uburyo yishwemo bufite ishingiro ryemewe n’amategeko.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bikaba bihanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje asobanura ko hagikorwa n’irindi perereza ryerekana ko umuzamu ( Murara Emerance) yamurashe mu buryo bwo kwitabara ( Self-defense).

Ibyo ngo bibaye ari ukwitabara uwo muzamu nta cyaha yaba agikurikiranweho ariko yongeyeho ko hari ibyangombwa bisabwa kuzuzwa kugira ngo inyito yo kwitabara yemerwe n’amategeko.

Umurambo w’uwo mugabo warashwe akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi y’ikigo cya EWSA ishami rya Nyanza wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza ubwo twandikaga iyi nkuru ni naho wari ukiri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye ndabona uriya yari umujura n’ubwo nta rukiko rwabimuhamije ariko birumvikana ko nta muntu wakwinjira saa yine za nijoro mu kigo cyangwa mu rugo rw’umuntu atari Mwene Ngango.

Uwo intersec w’umugore wamurashe yarashaririye. Isasu ngo poo!!!!!!!!!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka