Nyanza: Yakubiswe ahinduka inoge azira kunywa inzoga ntiyishyure

Umugabo yanyoye zo mu bwoko bwa Mitzing mu kabari k’uwitwa Rugerinyange François kari mu mujyi wa Nyanza agenda atishyuye maze arakubitwa ahinduka intere tariki 10/07/2012.

Umugabo amazina ntiyabashije kumenyekana bitewe n’isindwe rivanze n’inkoni nyinshi yakubiswe agahinduka inoge.

Nk’uko abasanze uyu mugabo akubitwa babivuga ngo umukozi wo muri ako kabari yanyarukiye mu cyokezo kureba mushikaki (brochette) yarasabwe kokereza abakiriya n’uko agarutse yakizwa inkuru mbi imubwira ko hari umukiriya umuciye mu rihumye akagenda atishyuye inzoga zose yanyoye.

Umwe muri abo bantu bari bamukikije akubitwa abivuga atya: “Umukozi wa Rugerinyange François yamwirutseho amufata atararenga umutaru n’uko ahita amukubita umutego umusinzi yitura hasi agaramye”.

Yari yasinze amaso yatukuye.
Yari yasinze amaso yatukuye.

Amaze kugera hasi Ugeziwe Louis (umukozi wa Rugerinyange François) yahise atangira kumutera imigeri akananyuzamo akamukurura hasi abandi bari hafi ye bamwogaza.

Ubwo uwo musinzi yari amaze kuba inoge inzego z’umutekano zatabariye bugufi n’uko uwo musinzi abasha kuva mu menyo ya rubamba atyo nk’uko umwe mu bakurikiraniraga hafi iyo mirwano abitangaza.

Akomeza abivuga atya: “Iyo inzego z’umutekano zidatabarira hafi uriya musinzi yari bunapfe kuko kubera inzoga nyinshi yari yanyoye nta kwirwanaho yari agifite”.

Uyu musinzi amaze gutabarwa n’inzego z’umutekano nawe yahise azishyikiriza ikirego ashinja umukozi w’akabari yanywereyemo kumwiba telefoni ye igendanwa maze impande zombi zitangira kwitana ba mwana.

Yaba uwo musinzi hamwe n’umukozi wo muri ako kabari wishyuzaga inzoga zanyowe ntacyo batangarije umunyamakuru kuko byari bikiri rwaserera yagira uwo abaza muri bo akamwitakana.

Abantu bari bahuruye nk'abatashye ubukwe.
Abantu bari bahuruye nk’abatashye ubukwe.

Inzego z’umutekano zabafashe bombi bajyanwa kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo ibyabo bishobore gukurikiranwa mu nzira zemewe n’amategeko.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ihora isaba abatuye muri aka karere kimwe n’abahagenda kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge ariko bikomeje kwigarurira abantu batari bake bikabakururira ubusinzi butihishiriye n’ubwiyandarike.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abanyarwanda tugomba kuba inyangamugayo hose,kuko abantu baziko mukabari ngirango abantu baba basinze kuburyo baba batareba.bibere isomo abo bose bakora ibyo.

Rugambwa yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Ariko umuntu ajye ahabwa icyo ashaka ari uko abanje kuriha. Hanyuma rero guhondagura umuntu ngo ntiyarishye ni amakosa agomba guhanwa. Ndumva hari uzasabwa kwishyura inzoga yanyoye, hakaba undi agahanirwa urugomo.

Manyinya yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Uyu mugabo ni umusinzi pe aranareba nk’ufite code mu mutwe we

yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

yebaba we uyu mugabo yahasebeye kabisa!!!!!!!! abantu bajye bamenya kwihesha agaciro bareke ibintu nk’ibyo ubwo se iyo bamukubita ahantu mukico gapfa yari kuba zize iki?

abanyarwanda bavuga ko inzoga iyivana mu kibindi ikakuvana mu bagabo

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka