Nyanza: Yaguriwe anakubitirwa mu kabari n’inshuti ze basangiraga

Twagirimana Emmanuel na Mutuyimana Felix babitegetswe na Mukagasana Hortense wari nyiri akabali bose banyweragamo inzoga bahondaguye umusore witwa Nzabamwita Alexis w’imyaka 27 y’amavuko basiga bamugize intere biturutse ku makimbirane ashingiye ku masambu bari bafitanye.

Ibi byabereye mu kagali ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 16/01/2013 ahagana saa moya z’umugoroba nk’uko bitangazwa na Rutabagaya Prince ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage muri uwo murenge.

Rutabagaya avugana na Kigali Today yavuze ko Nzabamwita Alexis wagambaniwe muri ako kabari bakamumena umusaya ndetse bakamwunamaho kugeza ubwo umugongo we bawuvunaguye.

Amakuru uyu muyobozi akesha abandi bari muri ako kabari ariko ntaho bahuriye n’urwo rugomo rwagakorewemo avuga ko Mukagasana Hortense ariwe watanze icyo kiraka cyo gukubita Nzabamwita Alexis biturutse ku makimbirane ashingiye ku masambu bari bafitanye ariko bitaragera mu nkiko ngo zibakiranure.

Mu ibanga rikomeye Mugasana Hortense yasabye Twagirimana Emmanuel na Mutuyimana Felix gukomeza kuhira inzoga ku bwinshi Nzabamwita Alexis kugira ngo babone uko bamukubita atagifite kwiramira kubera gusinda.

Ubwo umugambi mubisha wabo wari umaze kugerwaho badukiriye Nzabamwita maze baramukubita asigara ari intere nk’uko Rutabagaya Prince abisobanura.

Ati: “Ibyo bikimara kuba twihutanye uwakubiswe mu kigo nderabuzima cya Mucubira kitwegereye aba ari naho arara ijoro ryose yitabwaho n’abaganga kuko yari ameze nabi cyane yabaye ndembe kubera inkoni yakubiswe atakibashije kwiramira”.

Abagize uruhare muri urwo rugomo nabo ntibyabahiriye kuko bahise batabwa muri yombi ako kanya hamwe n’uwo mugore wabahaye icyo kiraka cyo gusohoza imigambi mibi y’urugomo bose bajyanwe kuri poste ya Polisi iri ahitwa mu Nkomero mu murenge wa Cyabakamyi kugira ngo bashobore gukurikiranwaho ibijyanye n’icyo cyaha binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Ku ruhande rw’uwakubiswe mu gitondo cya tariki 17/01/2013 yari amerewe nabi cyane bituma ahururizwa imodoka y’indembe (Ambulance) kugira ngo yitabweho mu bitaro bya Nyanza ubu akaba ari naho arwariye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi urwo rugomo rwabereyemo.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Cyabakamyi, Rutabagaya Prince yamaganye urugomo rwakorewe uwo musore avuga ko kwihanira ataribwo buryo bwo gukemura amakimbirane aba yagaragaye hagati mu miryango.

Yahamagariye abaturage bafite ibibazo nk’ibyo kwihutira kubigeza mu nkiko aho kwihanira bikabakururira nabo ibihano birimo n’igifungo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka