Nyanza: Uwishe muramu we amuteye icyuma yatawe muri yombi

Niyomugabo Pascal wishe muramu we amuteye icyuma yafatiwe mu karere ka Bugesera akaba afungiye kuri station ya polisi ya Ruhuha mu gihe hagiteregerejwe ko agezwa aho yakoreye icyaha mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Niyomugabo yishe muramu we witwa Bizimana André w’imyaka 41 y’amavuko tariki 15/06/2013 uretse ko icyo yamuhoye kitaramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Habineza Jean Baptiste, yemeza nkuru y’itabwa muri yombi ry’uwo musore kandi agashimira ubufatanye bwabayeho hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu guhanahana amakuru yaho Niyomugabo Pascal yari yatorokeye.

Agira ati: “Nk’uko twabibabwiye mu nkuru yanyu y’ubushize hari icyizere ko Niyomugabo Pascal agomba gufatwa kuko ntabwo icyaha nka kiriya cyari gukorwa ngo twicare hatabayeho kumukurikirana”.

Habineza asaba abaturage bo muri uwo murenge gutandukana
n’ibyaha ndetse no kwirinda kugira uwo bagirana amakimbirane ngo ahite yumva ko igisubizo ari ukwambura ubuzima uwo bayagiranye.

Avuga ko uko byagenda kose abantu bagomba kugira umuco wo kwisunga inzego z’ubuyobozi bashyiriweho kugira ngo zibakemurire ibibazo biba byabayeho ariko ngo kwihanira ntibyemewe.

Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo by’umwihariko mu gace kabereyemo urwo rupfu bakomeje kubabazwa cyane n’uburyo Bizimana André yishwemo bagasaba ubutabera ko bwazahana by’intangarugero Niyomugabo kugira ngo bibere isomo n’abandi bumva bafite inyota yo kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo nko kwabura abandi ubuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ku bwanjye imfu ziri hanze aha ziteye ubwoba!umuco wo kudahana waraciwe ariko nibwo abantu barimo kwicana bidasanzwe!hakwiye izindi ngamba zidasanzwe naho abantu baradushiraho!muziko abantu bamwe kwicana bumva ko nta kibazo!niba ari amashitani,nako bamwe bavuga ko turi mu bihe bya nyuma!Imana itwirindire da!Nyanza yo irakabije!

Franco yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ku bwanjye imfu ziri hanze aha ziteye ubwoba!umuco wo kudahana waraciwe ariko nibwo abantu barimo kwicana bidasanzwe!hakwiye izindi ngamba zidasanzwe naho abantu baradushiraho!muziko abantu bamwe kwicana bumva ko nta kibazo!niba ari amashitani,nako bamwe bavuga ko turi mu bihe bya nyuma!Imana itwirindire da!Nyanza yo irakabije!

Franco yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka