Nyanza: Uruhinja rwatoraguwe mu ishyamba

Uruhinja rumaze nk’icyumweru kimwe ruvutse rwatoraguwe rukiri ruzima mu gashyamba ko mu mudugudu wa Kinene, mu kagali ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Urwo ruhinja rwatowe n’uwitwa Nyangezi Hodali ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma rwahise rwoherezwa mu bitaro by’akarere ka Nyanza kugira ngo rukomeze kwitabwaho mu gihe hari hagishakishwa umubyeyi warutaye ndetse n’umugiraneza warugirira impuhwe akajya kururerera mu muryango.

Kajyambere Patrick uyobora umurenge wa Kigoma urwo ruhinja rwatowemo yatangaje ko nta makuru na mba barabona y’umuntu waba watinyutse kuruta mu ishyamba. Yagize ati: Uruhinja ruracyari mu maboko y’ibitaro bya Nyanza aho rukomeje kwitabwaho n’abaganga” .

Uruhinja rwageze mu bitaro bya Nyanza rutangira kwitabwaho.
Uruhinja rwageze mu bitaro bya Nyanza rutangira kwitabwaho.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace urwo ruhinja rwatowemo bavuga ko bitumvikana ukuntu umubyeyi atinyuka kujugunya umwana yibyariye. Bavuga ko guta umwana ari icyaha gikomeye kikaba n’umuvumo kuwagikoze ngo kuko nta muntu umenya akamaro uruhinja ruzagirira igihugu.

Umwe muri bo yagize ati: “Niyo byaba ubukene bukabije nta mpamvu n’imwe ibaho yatuma ajugunwa mu ishyamba ngo azaribwe n’ibisimba”.

Ingingo ya 233 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 10 hiyongereyeho n’amande y’ibihumbi 500,000 kugeza kuri 3,000,000 ku muntu wese wabyaye umwana akamujugunya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuyobozi wacu kajyambere imana izamwihembere kuko amaze kutugeza kuri byinshi mu myaka 2,5 amaze atuyobora, umurenge wa kigoma wari usanzwe ugira abaturage bagoye ariko yadushize ku murongo, arangwa n’ibintu 3 byiza: gukunda akazi, kwihanganano kureba kure no kumva abantu bose abagira inama ariko akagira ikintu kimwe cyatuyobeye ntumenya icyo atekereza. Imana ikomeze imujye imbere azatugeza kuri byinshi

paul yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Biryoha biryana,ariko rero bakobwa bacu mureke mbasaba ikintu kimwe ariko gikomeye.Mumenye nezako ABAGABO BARIKUNDA.Nyuma yo kugutitiriza ngo ukamainike,ku mugabo birangirira hariya.Ugasigara uhangayitse wenyine.Nimumenye nezako abasore biteguye kurongora no gutunga abagore muri iyi minsi yacu ari bake cyane nta na 0.5% yabasore dufite mu gihugu yiteguye kwakira izo nshingano,ari nayo mpamvu,mwe bakobwa mwagahumutse mukabasha kubona uburyarya bwabasore.Umwemerere ariko uzi nezako nikomera azakwigarika pe,akakubwirango ntunshingeho!!!Nziko kuwigeze asambana bigoye kubireka,ariko niba wiyemeje kubikora mutegeke yambare agakingirizo kko nimisonga yenda kwikiza naho urukundo rwo ntarwo pe.Ndakugira inama nkumuntu wumugabo waciye muri ubu buzima,abasore bakunda ni bake,bagamije gukemuara akabazo gusa bagacaho,nawe rero ukakamanika,ukenda gusenya plafond ngo wabonye cher!!! Wapi sha,umugabo numwana wundi.

Mwitonde kdi musigasire amagara ya nyu

Koraneza yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Birababaje ariko na none n’ibyo kwishimirwa kuko nyina w’umwana atamwishe.Buriya yenda amujugunya mu gashyamba yatekerezaga ko hari umugiraneza ushobora kubona urwo ruhinja akarurokora.Umubyeyi wataye uyu mwana Imana imubabarire!
Ikindi nongeraho n’uko umunyamakuru wanditse iyi nkuru yibagiwe ko iyi foto agaragaje hari n’ubundi yigeze kuyitwereka ku yindi nkuru nayo yarebanaga n’ibitaro bya NYANZA!Na we Imana imubabarire!

Masokubona yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka