Nyanza: Umumotari yibwe moto ku manywa y’ihangu asigara arira ayo kwarika

Saa tanu z’amanywa tariki 12/11/2012 umumotari witwa Munyaneza Cyprien ukorera mu mujyi wa Nyanza yibwe moto ye ifite purake RAB 249 U iburirwa irengero ubwo yari iparitse ku irembo ry’urugo rw’ahantu yari agiye kubaramutsa n’uko agarutse asanga umujura yayirukankanye.

Abamotari bo mu mujyi wa Nyanza bakimara kumenya ko mugenzi wabo yibwe moto bahise bifatanya nawe muri ako kababaro biyemeza guhagarika akazi kabo kugira ngo babanze bamufashe kuyishakisha.

Uyu musore akimara kwibwa iyo moto yasaga nk’uwataye umutwe kuko iyo moto yari inguzanyo yafashe muri Banki agamije kwiteza imbere. Ntaganira Samuel umwe mu bamotari bakorana n’uyu wibwe moto avuga ko yamwiboneye imbona nkubone akabona asa nk’uwo ubwonko bwe bwayaze.

Ntaganira Samuel yemeza ko mugenzi we yamwumvanye amagambo yari yiganjemo intimba n’amaganya agira ati: “ Imbehe ( Moto) yanjye iribwe ariko rwose ntaho bitaniye no kunsha amaboko kuko banki iri hariya ntituzavarukana kereka ngize amahirwe ngafata uwanyibye naho ubundi ngiye gusaba uwo nimye”.

Mu kanya gato nk’ako guhumbya uwakorewe ubwo bujura nawe ntibongeye kumuca iryera kuko ntiyongeye kugaragara ku iseta akoreraho ategererezaho abagenzi atwara.

Ubujura bukorerwa moto cyangwa bwibasira abazikoresha bukomeje kurushaho kwiyongera kandi abagize agatsiko k’abo bajura ntibaramenyekana ngo babiryozwe nk’uko byemezwa na bamwe mu bamotari bo mu mjyi wa Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka