Nyanza: Umukwabo wa Polisi wafatanye 17 inzoga z’inkorano

Umukwabo Polisi y’igihugu yakoze mu gitondo tariki 22/05/2013 mu murenge wa Ntyazo uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi wafatanye abantu 17 inzoga z’inkorano zihita zimenerwa imbere y’amaso y’abaturage.

Uwo mukwabo watangiye saa 5h30 ugeza saa 8h30 za mu gitondo maze nyuma yawo abaturage bahabwa ikiganiro cyibanze ku bubi bw’inzoga z’inkorano cyane cyane izitwa Muriture, Beyurawihe, Yewemuntu n’andi mazina bitewe n’agace zicururizwamo.

Abantu 17 bafatanwe inzoga z’inkorano buri wese muri bo yagiye acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50 ndetse n’inzoga ze zimenerwa imbere y’amaso y’abaturage; nk’uko Supt Jules Rutayisire uyoboye Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yabibwiye Kigali Today.

Inzoga z'inkorano zafashwe zimenwa abaturage babibona.
Inzoga z’inkorano zafashwe zimenwa abaturage babibona.

Yakomeje avuga ko abaturage bo muri ako gace bari bamaze iminsi baha amakuru Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza bakayibwira ko ubucuruzi bw’inzoga z’inkorano bubangamiye umutekano wabo.

Ngo bamwe mu baturage bo muri ako gace bamaraga kunywa izo nzoga bakishora mu bikorwa bigayitse ndetse n’iby’urugomo bishingiye ku gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ntibatinye kubikora.

Uretse litiro 3540 z’inzoga z’inkorano, ibindi byafashwe ni amapaki 80 y’amashashi yaciwe gukoreshwa mu Rwanda bitewe n’uburyo akozemo bwangiza ibidukikije. Hanafashwe kandi amamesa ibiro 60 yinjiye mu buryo bwa magendu avuye mu gihugu cy’u Burundi.

Abaturage babwiwe ko mu bibangiriza ubuzima harimo no kunywa inzoga z'inkorano.
Abaturage babwiwe ko mu bibangiriza ubuzima harimo no kunywa inzoga z’inkorano.

Supt Jules Rutayisire aributsa abaturage bo mu karere ka Nyanza ko umukwabo nk’uwo uzakomeza kubaho bityo agasaba abafite muri gahunda yabo gucuruza izo nzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge kubivamo bakajya mu yindi mishinga ibateza imbere kandi itagira ingaruka ku buzima bwabo.

Asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose babonye ko kibangamiye umutekano wabo kugira ngo Polisi ikumire ingaruka gishobora kuteza.

Mu tugali dutandukanye tw’umurenge wa Ntyazo abaturage bishimye bavuga ko Polisi bazakomeza kuyiba hafi bayigezaho amakuru y’ahantu hose hacururizwa ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka