Nyanza: Umukobwa afunzwe akekwaho kuvanamo inda

Mukansengimana Collette w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu mudugudu wa kirundo, akagali ka Butara, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza yatawe muri yombi na polisi y’igihugu akekwaho kuvanamo inda abigizemo uruhare.

Aho Mukansengimana afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana avuga ko yatawe muri yombi biturutse mu makuru yatanzwe n’umukobwa wahoze ari inshuti ye baturanye witwa Mukanyandwi Jacqueline ngo ariko bari bamaze igihe batavuga rumwe.

Yagize ati: “Uriya mukobwa rwose dufitanye ikibazo niyo mpamvu amakuru yantanzeho nta kuri nyafitiye”. Avuga ko ubwo yatabwaga muri yombi yari avuye gusenga akagira ati: “Iyo nza kuba narakuyemo inda ntabwo nari guhirahira ngo njye gusenga kuko ndakijijwe kandi sinatinyuka gukora ayo mahano”.

Avugana na Kigali Today, Mukansengimana yasaga n’ufite intege nke mu mubiri ariko we agahakana ko ntaho bihuriye n’icyaha cyo gukuramo inda akurikiranweho na polisi.

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza ivuga ko yiteguye kumujyana mu bitaro bya Nyanza kugira ngo abaganga bemeze neza ko ashobora gukurikiranwaho icyo cyaha.

Mu Rwanda, gukuramo inda byemewe gusa mu buryo bukurikira: Kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu, kuba yarashyingiwe ku ngufu, no kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

Indi mpamvu yemerera umuntu gukuramo inda ni ukuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi; nk’uko bigaragara mu ngingo ya 165 y’igitabo cy’amategeko ahana N° 01/2012/OL cyasohotse mu igazeti ya Leta nº Special yo kuwa 14 Kamena 2012.

Iyo gukuramo inda binyuranyije n’iyo ngingo yavuzwe haruguru uwakuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200; nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 162 y’icyo gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mukobwa impamvu atanga nta shingiro pe kuko abantu badasenga sibo bakuramo inda gusa rwose njye sinemeranya nawe ku byo avuga.

Ngo " Iyo nza kuba narakuyemo inda ntabwo nari guhirahira ngo njye gusenga kuko ndakijijwe kandi sinatinyuka gukora ayo mahano" ahubwo ni ukumiro!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka