Nyanza: Umugore yishwe anigiwe iwe mu rugo

Uwimbabazi Fortunée w’imyaka 39 y’amavuko bamusanze ku mbuga yo mu rugo iwe mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, mu rukerera rwo mu gitondo tariki 22/03/2013 bigaragara ko yishwe bamunigishije umwambaro wa karuvati.

Umurambo w’uwo mugore wabonywe bwa mbere n’umwana we witwa Tuyiringire Egide w’imyaka 15 wari wabyutse mu rukerera agiye hanze maze asanga mama we aryamye mu mbuga yapfuye.

Iruhande rw’umurambo wa Mama we yanahasanze karuvati yacitsemo kabiri bigaragara ko ariyo yanigishijwe bikozwe n’umuntu utabashije kumenyekana; nk’uko Nkundiye Jean Pierre yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati: “Bikimara kumenyekana ko Uwimbabazi Fortunée yishwe twabimenyesheje Polisi ikorera mu karere ka Nyanza kuva ubwo itangira gukora iperereza ariko kugeza na n’ubu umugizi wa nabi wabikoze ntarabasha kumenyekana” .

Nkundiye Jean Pierre uyobora umurenge wa Mukingo ubwo bugizi bwa nabi bwakorewemo atangaza ko abantu bane bahise batabwa muri yombi bakekwaho kwihisha inyuma y’urupfu rw’uwo nyakwigendera.
Abafashwe ni bamwe mubo bari bafitanye amakimbirane ndetse banyuzamo bakanigamba ko bashobora kuzamuhitana.

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza ubwo yageraga aho icyaha cyabereye yatanze uburenganzira bwo kujyana uwo murambo mu bitaro bya Gitwe biri mu karere ka Ruhango kugira ngo hasuzumwe icyabaye intandaro y’urwo rupfu.

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo yihanganishije abo mu muryango wa Nyakwigendera ndetse n’abaturage bo muri ako gace ubwo bugizi bwa nabi bwabereyemo.

Yabasabye kwirinda amakimbirane n’inzangano zo mu miryango no kwibwira ko kwica umuntu aribyo bikemura ibibazo abantu baba bafitanye na bagenzi babo.

Ikindi yabasabye ni ukurushaho kwicungira umutekano cyane cyane bakaza ingamba z’amarondo ngo kuko iyo irondo riza kuba ryakozwe uwo mugizi wa nabi ataba yashoboye kubaca mu rihumye.

Uwimbabazi Fortunée wari utuye mu mudugudu wa Gisuma mu kagali ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza apfuye asize abana batandatu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko rero ibi birakabije. ubuse ko abantu baducika buri mwaka amaherezo azaba ayahe?
Leta yari ikwiye kugira icyo ikora.

mahoro yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

mbanje kwihanganisha abobana asize bihangane mwisi niko bimeze gusa nkabwira nabo bagizi banabiko baziko bagiriye nabi uwo mubyeyi kd bamuruhuye imiruho nimihati nubwo agiye atirereye abana uko yabyifuzaga arko nzi neza ko aribo basigaranye imihangayiko ngaye uzamusangayo

laissa yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka