Nyanza: Umugabo yitabye Imana atwawe n’amazi y’imvura

Ndakaza Claver w’imyaka 35 wari utuye mu kagali ka Mulinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yatwawe n’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wa tariki 31/03/2013 umurambo we bawusanze mu gishanga bucyeye bwaho.

Kajyambere Patrick uyobora umurenge wa Kigoma yabibwiye Kigali Today uwo mugabo yatwawe n’amazi y’imvura ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Urupfu rw’uwo mugabo ryamenyekanye tariki 01/04/2013 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umwe mu baturanyi be bakomeje kubura irengero rye nyuma bakaza kumusanga mu gishanga yatwawe n’amazi y’imvura.

Nta muntu nyakwigendera yari afitanye ikibazo nawe ngo nibura bifatwe ko ariwe waba wamwambuye ubuzima bwe; nk’uko Kajyambere Patrick uyobora umurenge wa Kigoma abitangaza.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ubuyobozi bw’umurenge wa Kigoma bufatanyije n’abo mu muryango we bashakishaga uburyo bwo kugeza umurambo we mu bitaro by’akarere ka Nyanza kugira ngo impamvu y’urupfu rwe ishobore kwemezwa n’abaganga mu buryo budasubirwaho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.Umuryango we ukomeze kwihangana kuku mu rupfu ari iwabo wa twese.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka