Nyanza: Umugabo yishe muramu we amuteye icyuma

Niyomugabo Pascal bitaga Rubyogo wari utuye mu mudugudu wa Gisayura mu kagali ka Bugali mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yateye icyuma muramu we witwa Bizimana André w’imyaka 41 y’amavuko ahita apfa.

Niyomugabo akimara kwica uwo muramu we yahise atoroka akaburirwa irengero, nk’uko bitangazwa na Jean Baptiste Habineza, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo ayo mahano yabereyemo.

Habineza avuga ko Niyomugabo yari asanzwe azwiho imyitwarire mibi ku buryo yari yarashyizwe ku rutonde rwabo bita ibihazi, imvugo ikoreshwa mu ntara y’Amajyepfo isobanura abantu bananiranye mu bandi.

Kugeza ubu nta makuru arabasha kumenyekana y’icyo Niyomugabo Pascal yapfaga na muramu we Bizimana, ku buryo yahitamo kumwambura ubuzima, nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo yabibwiye Kigali today.

Yagize ati: “Ikizwi gusa n’uko Niyomugabo yahuriye na muramu we mu nzira akamutera icyuma mu nda avuye ku kabari yacururizagaho inzoga.”

Mu mvugo yuzuyemo intimba n’agahinda, Habineza atangaza ko muri uwo murenge ayoboye hari hamaze iminsi hatumvikana inkuru mbi nk’izo z’ubwicanyi. Yasabye abaturage gukomeza gucunga umutekano barara irondo ndetse no kudakurwa umutima n’ibyabaye.

Yizeje abaturage ko uwo mugizi wa nabi wakoze ibyo amaherezo ye azafatwa bityo akabasaba ko nabo bagira uruhare mu gushakisha amakuru yaho yaba aherereye bafatanyije n’inzego z’umutekano zibegereye.

Hagati aho inzego z’umutekano ziracyashakisha uwo musore kugira ngo atabwe muri yombi maze aryozwe icyo cyaha cyo kwica umuntu abishaka.

Mu gihe Niyomugabo Pascal alias Rubyogo azaba atawe muri yombi agashyikirizwa ubutabera n’urukiko rukamwemeza icyo cyaha igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo yacyo ya 140 kimuteganyiriza igihano cy’igifungo cya burundu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yoooooombega agahinda nibihangane gusa abanyarwandaturarambiwe kunvango amakuru ubuyobozibufite ngoyarananiranye cyangwangoyarari kurutonde rwabahungabanya umutekano akagerahogutwara ubuzimabwamuntu ibinibabikosore amahoro azaboneka ukesweho ibibiwese bamufunge uhishira umurozi akakumara kurubyaro

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka