Nyanza: Umugabo yapfumbatishije ruswa umupolisi amuterwa utwatsi

Habimana Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza mu gitondo tariki 22/05/2013 yapfumbatishije ruswa y’amafaranga ibihumbi 20 umupolisi wari umufatanye amashashi yaciwe mu gihugu yanga kuyakira ahubwo amuta muri yombi.

Ibyo byabaye ubwo Polisi yo mu karere ka Nyanza yari mu mukwabo mu murenge wa Ntyazo maze igeze mu iduka rya Habimana Emmanuel ahereza ruswa umupolisi witwa AIP Ernest Ruzindabagabo ariko we yanga kuyakira ahubwo amuta muri yombi.

Habimana ucumbikiwe ubu kuri poste ya Polisi ya Ntyazo yemera icyo cyaha cy’itangaruswa yafatiwemo akavuga ko yari aziko bitaza gufata intera byafashe ngo agezwe muri kasho nk’uko Supt Jules Rutayisire uyoboye Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza abivuga.

Agira ati: “Umupolisi wacu yinjiye mu nzu ya Habimana n’uko undi amwakiriza ruswa kuko yari aziko afite amashahi yaciwe mu Rwanda ariko kuko abapolisi bacu batojwe kwirinda ruswa n’ibifitanye isano nayo yayanze ahitamo kumuta muri yombi kugira ngo umwuga we atawuhesha isura mbi”.

Icyaha cy’itangaruswa gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri kugeza ku icumi y’indonke yatanze nk’uko ingingo ya 14 y’itegeko N0 23/2003 ryo ku wa 07/08/2003 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka