Nyanza: umugabo yakubise undi ibuye mu mutwe bapfa urubibi rw’umurima

Niyomugabo Vincent utuye mu mudugudu wa Gishike, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yubikiriye uwitwa Gatabazi Cyriaque amumena umutwe akoresheje ibuye tariki 25/10/2012 bashatse kumufata yiruka ibirometero bitanu atarafatwa.

Bamwe mu baturage birukankanye Niyomugabo bavuga ko bamufashe abahagije kuko bamugenzeho kuva aho yakorereye icyaha mu karere ka Nyanza barinda bagera ahitwa i Rusatira mu karere ka Huye bataramufata.

Umwe muri abo bagabo bagenze urwo rugendo bamwirukankana agira ati: “Urebye twamugenzeho nk’ibirometero bigera kuri bitanu aducisha mu nzira z’igiturage kandi ari nako tugenda dukomera ngo muramufate muramufate ariko abagiye kumufata yabacaga mu myanya y’intoki ”.

Bageze ku kigo cy’amashuli ari ahitwa i Rusatira mu karere ka Huye abanyeshuli bumvishe induru zivuga nibo bahuruye baramugota bamuta muri yombi.

Akimara gufatwa yagaruwe mu karere ka Nyanza ajyanwa gufungirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana kugira ngo akurikiranweho ubwo bugizi bwa nabi yakoze bwo kugambirira kwica umuturanyi we n’ubwo uwo mugambi mubisha utagezweho.

Ubwo bugizi bwa nabi bwatewe n’amakimbirane bwari hagati ya Niyomugabo Vincent na Gatabazi Cyriaque bushingiye ku rubibi rw’umurima abo bagabo bombi bahoraga bapfa nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyanza , Maniragaba Elyse abivuga.

Maniragaba akomeza avuga ko ibyo biba Gatabazi Cyriaque yari hagati y’urupfu na muganga kuko ubuzima bwe bwari bumeze nabi abitewe n’ibuye yakubiswe n’uwo muturanyi we mu musaya rikamujanjagura umutwe.

Ubufasha mu by’ubuvuzi yahawe n’ibitaro bya Nyanza byageze ubwo bukenera ubundi bufasha bwisumbiyeho maze Gatabazi yoherezwa ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye.

Maniragaba Elysé uyobora ako gace byabereyemo avuga ko impande zombi yari yagerageje gukemura ayo makimbirane ariko igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye ngo cyerekanye ko uruhande rwa Niyomugabo Vincent hari umutima w’urwango rukomeye rwagaragajwe no gushaka kwambura ubuzima Gatabazi Cyriaque.

Ubuyobozi bw’akagali ka Nyanza bwasabye abaturage kureka ibikorwa nk’ibyo byo gushaka kwambura bagenzi babo ubuzima biturutse ku tuntu duto nk’utwo turimo gupfa imbibi z’imirima n’amakimbirane agaragara mu miryango.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ko ndeba nawe bamumennye ijisho ni bite? Yaba se asanzwe apfuye ijisho?
Ubugome bumaze gutera intambwe ndende i Rwanda, ngira imitima iracyakenewe gusanwa.

ifyeswhyno yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Uyu mugabo ntasanzwe narangiza areke aubugizi bwa nabi azimenyereze kujya muri athletisme nawe kumena abantu imitwe ntabwo aribyo ahubwo ni amahano.

Ariko wasanga atazi kwiruka ahubwo yabitewe n’ubwabo yari afite. iyo aza gutekereza ku bubabare bwa mugenzi we ntaba nawe yatinyutse kumena umutwe mugenzi we

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka