Nyanza: Umugabo yafatanwe forode y’amamesa ariruka

Niyomugabo Joseph utuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yafatanwe ibiro 200 bya forode y’amamesa ku mugoroba tariki 06/12/2012 abonye ko bikomeye ariruka.

Uwo mugabo yari amaze iminsi anugwanugwa muri ako gace ko yaba yambutsa forode y’amamesa n’ibindi bicuruzwa abizanye mu Burundi akabizana mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Nk’uko asanzwe abigenza yongeye kwambutsa amamesa mu buryo bwa forode ayajyana iwe yibwira ko nta muntu wamubonye nyamara irondo ryo ryari ryamuteye imboni; nk’uko Habineza Jean Baptiste uyobora umurenge wa Ntyazo abitangaza.

Ubwo yari ageze iwe irondo rimaze kumenya ko ariho ajyana ibyo bicuruzwa mu gihe aba agitegereje ababigura bashatse guhita bamuta muri yombi ariko nawe yabaciye mu myanya y’intoki ariruka ndetse aburirwa irengero.

Agaragaza impungege z’ibintu byambutswa muri ubwo buryo, umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo yabisobanuye muri aya magambo: “ Bene biriya bicuruzwa byambutswa mu gihugu cy’u Rwanda ni ubujura buba bukorewe igihugu kuko nta misoro biba bitanzweho.

Hari n’ubwo biba bitujuje ubuziranenge bikaba byagira ingaruka ku baturage nicyo gituma tutazihanganira abantu bose bakora buriya bucuruzi butemewe n’amategeko y’u Rwanda” .

Abambutsa ibicuruzwa banyuze mu nzira z’ubwihisho bashobora no kwambutsa ibintu byagira uruhare mu guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Habineza Jean Baptitse ashima abaturage bo mu murenge wa Ntyazo bakomeje kugaragaza ko bitaye ku mutekano wabo barara irondo ndetse bakaba batanga amakuru ku gihe ku bintu byose bakeka ko binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Abasaba ko uwo murava wabo bawukomeza ndetse akabasezeranya ko inzego zose zifite umutekano mu nshingano zazo zizakomeza kubaba hafi.

Forode cyangwa magendu nk’uko bamwe bayita igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu bikaba ariyo mpamvu uyifatanwe ahanishwa ingingo z’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka