Nyanza: Umugabo w’imyaka 70 bamusanze mu mugende unyuramo amazi yapfuye

Nkundabagenzi Célèstin w’imyaka w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Karambi, Akagali ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza basanze umurambo we munsi y’isambu ye yapfiriye mu mugende unyuramo amazi.

Umurambo w’uwo musaza wabonetse ku mugoroba wa tariki 11/07/2012 ahagana saa moya z’umugoroba aryamye mu migende ibiri irimo amazi kandi yarohamye; nk’uko Bizimana Egide uyobora umurenge wa Kibilizi abyemeza.

Uwo musaza yagiye yijyanye gutegura aho ashaka guhinga n’uko kubera ko igishanga cy’Akanyaru kirimo kugenda gikama ageze ahantu hari ikidendezi cy’amazi akigwamo abura n’uwamukuramo bityo ahita apfa.

Uwo murambo woherejwe mu bitaro bya Nyanza tariki 12/07/2012 kugira ngo asuzumwe icyamwishe nyuma ibisubizo bya muganga bigaragaza ko yapfuye yishwe n’amazi yarohamyemo y’igishanga cy’Akanyaru.

Muri iki gihe cy’impeshyi abantu bahinga mu gishanga cy’Akanyaru barasabwa kwitondera ibidendezi by’amazi bakabanza bagategereza ko bibanza bigamuka neza kuko hari aho usanga hagitose maze wakandagizaho ikirenge ukarigita.

Abaturage bagomba kwitondera ahantu nkaho mu bishanga kuko hari ubwo bibwira ko amazi yakamye ariko bakandagizamo ibirenge bakibira ari nabyo byabaye intandaro y’urupfu rwa Nkundabagenzi Celestin; nk’uko Bizimana Egide yabivuze ahamagarira abaturage bo mu murenge wa Muyira n’indi mirenge ikora ku gishanga cy’akanyaru kwigengesera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka