Nyanza: Umugabo akurikiranweho gushinyagurira abishwe muri Jenoside no kuyipfobya

Birasa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kavumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yatawe muri yombi tariki 07/04/2013 akurikiranyweho amagambo ashinyagurira Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuyipfobya.

Uyu mugabo akurikiranweho kuba yaravugiye ku tubari dutandukanye amagambo agaragariza urwango abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bayigamba Canisius uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu murenge wa Busasamana avuga ko uwo Birasa Pascal mu bihe bitandukanye yakoresheje imvugo yuzuyemo gupfobya Jenoside.

Nk’uko amakuru umuryango IBUKA ukesha abo bari kumwe ku kabari ko kwa Claire abivuga ngo Birasa yamaze kwirenza amacupa abiri cyangwa atatu y’inzoga arihandagaza mu ruhame agira ati: “ Muri Jenoside Abatutsi bishwe bazira inda mbi yabo”.

Akomeza asobanura ko ubundi nabwo yageze ku kabari ko kwa Samuel arongera ati “ Abatutsi ni abagome b’isoko mbi”.

Mu izina ry’umuryango (IBUKA) mu murenge wa Busasamana Bayigamba Canisus yatangaje ko itabwa muri yombi ry’uwo mugabo baryishimiye ngo kuko ibyo yavuze ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ati: “Ubutabera bw’u Rwanda turabwizeye buzamukurikirana icyaha nikimuhama ahanwe cyangwa abe umwere atahe” .

Kanyeshyamba Viateur umukuru w’umudugudu wa Kavumu akaba ari naho Birasa Pascal yari atuye yatangaje ko uwo mugabo uri mu maboko ya Polisi atari ubwa mbere akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ngo kuko n’ubundi yari amaze igihe akubutse muri gereza ku bw’impamvu nk’izo.

Birasa ntiyemera ko yavuze amagambo ashinjwa ahubwo avuga ko ifungwa rye rifitanye isano n’abantu batari basanzwe bavuga rumwe nawe ngo rero nibo bamugambaniye bamushyirisha mu buroko.

Ubugenzacyaha bwa Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza bukomeje gucukumbura ibimenyetso no kubaza abatangabuhamya bavuga ko bumvishe ndetse bakanibonera uwo mugabo avugira mu ruhame amagambo yuzuyemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo tariki 07/04/2013 hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo ubuyobozi bw’umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bwongeye kwibutsa abantu bose kwirinda amagambo mabi apfobya Jenoside ndetse agasesereza n’abashyizwe iheruheru nayo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka