Nyanza: Uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Busoro yibasiwe n’iterabwoba

Bizimana André uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yandikiwe ubutumwa bugufi kuri telefoni ye igendanwa n’umuntu utazwi amutera ubwoba aranamutuka.

Ubutumwa Bizimana Andre yakiriye kuri telefoni ye igendanwa bwari bugizwe n’amagambo agira ati: “ Nta bwenge ugira, iyaba uko ureshya ariko n’ubwenge bwawe bwareshyaga…….”.

Telefoni yohereje ubwo butumwa ifite nimero 0786425149 ariko ikimara kubwohereza yahise ivanwa ku murongo ihamagawe ntiyacamo; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Busoro, Jean Pierre Nkundiye, abitangaza.

Umuntu wateye ubwoba Bizimana ntaramenyekana ariko ngo iperereza riracyakomeje gukorwa ku buryo isaha n’isaha yatabwa muri yombi.

Ngo si ubwa mbere Bizimana ahuye n’ihohoterwa kuko na mbere y’uko yandikirwa ubwo butumwa hari ubundi yigeze kwakira bumubwira ko ibyo atunze byose bizamuca mu myanya y’intoki agasira mu bukene bukabije; nk’uko yabitangarije Kigali Today tariki 24/07/2012.

Muri icyo gihe telefoni yifashishijwe kugira ngo yandikirwe ayo magambo ntiyagaragazaga nimero zayo (private number) bituma atabasha kumukurikirana. Kuri iyi nshuro yongera guterwa ubwoba yandikiwe ubutumwa bunini ndetse buza mu byiciro bibiri.

Ati: “Ubutumwa bwa mbere nabwakiriye saa munani z’amanywa ubundi nongera ku bwakira saa cyenda z’amanywa”. Nk’uko Bizimana André abivuga ubutumwa yakiriye burimo amagambo amutuka ku giti cye ndetse bugatuka n’umugore we babana.

Muri ubwo butumwa hari aho bugira buti: “Nta bwenge ugira kandi n’umugore wawe mwese muri kimwe ntabwo amafaranga y’imitungo mwononewe muri Jenoside azagira icyo ababamarira kandi n’umugore wawe ageze iwabo i Kareba ( Ntongwe ya Ruhango) bamwica”.

Bizimana yemeza ko nta muntu ku giti cye akeka ko yaba yihishe inyuma y’iryo terabwoba akorerwa we n’umuryango we. Icyakora akeka ko ibyo byose byaba bituruka ku isambu yaburanye akayitsindira ariko abayimuhuguzaga bakagenda bamukubitira agatoki ku kandi ngo nawe azabona.

Mu nama y’umutekano yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza tariki 23/07/2012, Murenzi Abdallah yavuze ko inyandiko zidasinye ziri kugaragara muri aka karere zigiye guhagurukirwa ibyazo bikarushaho gusobanuka neza ngo kuko hari abakomeje kuzifashisha mu gutesha umutwe abo baba bafitanye amakimbirane.

Mu karere ka Nyanza hamaze kugaragara umuco mubi wo gutera ubwoba bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijoro rishyira tariki 08/07/2012 mu kagari ka Ngwa mu Mudugudu wa Rutete mu murenge wa Mukingo hatowe impapuro zitera ubwoba umugore wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Uwineza Emerthe.

Abakekwa muri iki cyaha batangiye kubazwa na Police y’igihugu; nk’uko byemezwa na Kayigambire Théophile uyobora uwo murenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka