Nyanza: Quartier 40 iravugwamo urugomo rushingiye ku nzoga z’inkorano

Quartier (karitsiye) yitiriwe 40 iri mu mudugudu wa Mugonzi, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza iravugwamo urugomo rukabije ahanini ruba rushingiye ku businzi bw’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge birimo urumogi bikagira ingaruka ku bahatuye n’abahagenda.

Iyi quartier yitiriwe 40 igize bimwe mu bice bitinyitse by’umujyi wa Nyanza umuntu atapfa kwisukira kuko nta cyumweru gishobora gushira kitagize uwo gisiga ari inkomere nk’uko umwe mu baturage baho utashatse kuvuga amazina ye abyemeza.

Uyu muturage uvuga ko ahamaze imyaka isaga 10 ahatuye atangaza ko iyo bigeze mu mpera z’icyumweru abasinzi n’abanywi b’urumogi barushaho kwiyogera maze urugomo rukaba rwinshi ugereranyije n’indi minsi isanzwe y’akazi.

Muri iyo quartier yitiriwe 40 hari n’ibindi bikorwa bihagaragara nk’ubujura bwibasira ingo z’abaturage bukabasiga iheruheru. Bamwe mu bahatuye bavuga ko ubwo bujura babuterwa na zimwe mu nsoresore zaho zirirwa zicungana n’ibyo ziri bwibe kugira ngo zibone amafaranga yo kwishora mu biyobyabwenge n’uburaya.

Ijoro ribara uwariraye

Umusore witwa Ntakirutimana Emmanuel ni umwe mu baturage batuye quartier yitiriwe 40 usobanura neza ibikorerwa muri ako gace k’umujyi wa Nyanza atuyemo.

Avugana na Kigali Today yari afite igisebe ku mutwe bigaragara nkaho nta minsi yari ashize akomerekejwe kuko n’imyenda ye yari ikigaragaraho ibizinga by’amaraso.

Asobanura iby’icyo gikomere yari afite ku mutwe we yabisobanuye atya: “Hari nka saa tatu z’ijoro tariki 09/08/2012 mpura n’abasore basinze ariko nari nasinze kuko nta bwenge nari ngisigaranye ariko nahuye n’abantu bashaka kunsagararira ngize ngo nditabara bankubita ibuye mu mutwe maze ndakomereka”.

Ntakirutimana Emmanuel wakorewe urugomo birututse ku bunywi bw'ibiyobyabwenge bakamukomeretsa mu mutwe.
Ntakirutimana Emmanuel wakorewe urugomo birututse ku bunywi bw’ibiyobyabwenge bakamukomeretsa mu mutwe.

Uyu musore avuga ko nubwo urwo rugomo rwamubayeho yanyonye atigeze asindishwa n’ibiyobyabwenge ariko abo bahuye bakamukubira bo abashinja kunywa inzoga z’inkorano ndetse bakarenzaho n’urumogi.

Abamukomerekeje abashinja agira ati: “Nta bwo nashidikanya ko abankoreye urugomo bari banyoye ibiyobyabwenge kuko nta muntu muzima ufite ubwenge bukora neza wahengera umuntu ukennye nkanjye ngo bahurire mu nzira amakubite ntacyo bapfa kandi nta n’amafaranga umukekaho ngo bibe ari gusa rwose ibiyobyabwenge byo byarimo”.

Nta mukobwa urasabwa aturutse muri iyo quartier

Bamwe mu babyeyi batuye quartier yitiriwe 40 mu mujyi wa Nyanza bavuga ko kuhabyarira abana ari nko kubura ahandi wababyarira kuko bakura babona ibyo abaturanyi babo bikora bijyanye n’ubwiyandarike nabo bagakura bagera ikirenge mu cyabo.

Umwe muri abo babyeyi yagize ati: “Njye nta kintu kimbabaza nko kuba aho ngeze aha ntarabona umukobwa waje gusabwa ngo bamukwe bamujyane yaravukiye muri iyi quartier”.

Abatari bake ngo babyarira iwabo abandi bakishyingira ku bagabo abadakoze ibyo bakibera indaya nk’uko uyu mubyeyi yakomeje abihamya.

Maniragaba Elysee, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza iyi quartier yitiriwe 40 ibarizwamo avuga ko abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge bose bahagurukiwe mu buryo bwo kubahozaho ijisho no kubimena aho byagaragaye.

Yakomeje asobanura ko mu rwego rwo guhangana n’urugomo ruturuka ku bunywi bw’ibyo biyobyabwenge hatangijwe gahunda yo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse kugira ngo ababigenderamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi ntibigoye rwose, icya mbere nuko ubuyobozi bwacu bw’Akarere buharanira ikiduteza imbere nkabaturage bako, ibi byaragabanutse kuko ndahazi kandi mpanyura buri munsi, amarondo arararwa pee kandi inzoga z’inkorano nazo ziracika vuba kuko ndabivuga ngereranije na mbere

Bitaramuh yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

Muhumure ubuyobozi bufite ingamba zikomeye, kandi ndahamya ko iyo quartier n’ubwo jye ntayizi ariko nziko ubuyobozi bwa Nyanza buhamye kandi butazarebera izuba abakora ibyo

Kabila yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

ni hatari wana

yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka