Nyanza: Polisi yasabye abamotari kuyifasha mu kurwanya bamwe muribo bitwara nabi

Mu nama umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yagiranye n’abamotari bakorera mu gice cy’umujyi w’ako karere tariki 26/04/2013 yasabye abamotari kuyifasha mu kurwanya bamwe muri bo bitwara nabi muri ako kazi.

Iyi nama isanzwe ibaho rimwe mu gihembwe igahuza abamotari n’ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Nyanza kugira ngo bige bimwe mu bibazo biba bimaze iminsi bigaragara mu kazi kabo bakora.

Supt Jules Rutayisire uyobora Polisi mu karere ka Nyanza yabasabye guca akajagari mu mikorere, kwirinda gutwara abantu babiri kuri moto imwe hatabariwemo n’uyitwaye, kwambara buri gihe ingoforero yabugenewe ndetse no gukumira abatwara moto nta ruhushya n’ibindi byangombwa bikenerwa kugira ngo ikinyabiziga cyemererwe kugenda mu muhanda.

Ku kibazo kijyanye na bamwe mu bamotari bahesha isura mbi bagenzi babo umuyobozi wa Polisi yasabye abari bitabiriye iyo nama kwitandukanya nabo ndetse bakagira uruhare no kuyitungira urutoki ababikora.

Abatunzwe agatoki bakanavugwaho kwanduza isura y’umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ngo ni abishora mu muhanda nta ruhushya n’uburenganzira babifitiye maze bagatangira kwigabiza umuhanda batwaye.

Ngo bene abo iyo bahuye na Polisi ishinzwe ishami ryo mu muhanda bahitamo kuyikwepa kuko nabo ubwabo bazi ko bahora bari mu makosa. Banashinjwe na bagenzi babo kuba aribo babatwara ibiraka kandi uburyo bakoramo butemewe.

Bamwe mu bamotari bahagurutse bizeza ubufatanye Polisi kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza. (Foto: Jean Pierre Twizeyeyezu)
Bamwe mu bamotari bahagurutse bizeza ubufatanye Polisi kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza. (Foto: Jean Pierre Twizeyeyezu)

Abagaragara muri ibyo bikorwa ngo ni nabo batwara magendu ndetse bakanagemura ibiyobyabwenge kuko n’ubundi baba batazwi muri uwo mwuga wo gutwara abantu kuri moto nk’uko muri iyo nama byatangarijwemo.

Biswe ko bakora nk’inyeshyamaba ngo kuko yaba amakoperative abamotari bahuriramo nayo batayazwimo ndetse nabo ubwabo nta byangombwa bagira bibaranga.

Ashingiye ku bibazo biterwa n’iyo mikorere mibi ya bamwe mu bamotari, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yasabye abamotari gufatanya nayo kugira ngo bashobore guhashya ababanduriza isura y’akazi kabo.

Abamotari bijeje Polisi ko bagiye kuyibera ijisho ariko nayo bayisaba gutegura icyumweru cyahariwe guta muri yombi bamwe muribo babambika urubwa maze bose rukabitirirwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka