Nyanza: Komite y’ijisho ry’umuturanyi yahawe ubumenyi bwo kuyifasha guhangana n’ibiyobyabwenge

Abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza bakoze amahugurwa y’umunsi umwe biga uburyo barushaho guhangana n’abakora abacuruza, abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge, tariki 05/04/2013.

Bamwe mu bagize iyi komite mu karere ka Nyanza bavuga ko nyuma yo gutorerwa izo nshingano, nta buryo bigeze babona bw’amahugurwa yo kubafasha mu myumvire y’uko ikibazo cy’ibiyobyabwenge giteye mu gihe aribo bari bitezweho gufata iya mbere mu kubikumira.

Bamwe mu bagize komite y'ijisho ry'umuturanyi bahawe amahugurwa ku kurwanya ibiyobyabwenge.
Bamwe mu bagize komite y’ijisho ry’umuturanyi bahawe amahugurwa ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Sifa Mukarukundo ukuriye komite y’ijisho ry’umuturanyi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, avuga ko yari mu bantu bari bamaze kudohoka mu nshingano zabo kuko yabonaga barinjiye mu mirimo nabo ubwabo badasobanukiwe, ntibagire umusaruro batanga.

Icyakora asobanura ko nyuma y’amahugurwa bahawe yabasubijemo imbaraga zigiye kubafasha guhanga nabo ibiyobyabwenge byagize imbata.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abantu bakomeje kwigarurirwa n’ibiyobyabwenge aribyo bivuze ko icyo kibazo kiriho ndetse kikaba gikeneye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe kugira ngo gikemuke.

Perezida wa komite y’ijisho ry’umuturanyi mu karere ka Nyanza, Narcisse Mudahemuka, ashimangira ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge muri ako karere kiriho agasaba ababyijandikamo kubireka ngo kuko nta n’umwe mu bazihanganira.

Agira ati: “Ntabwo twakomeza kurebera abakoresha ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka n’igihugu cy’ababyaye kikabihomberamo”.
Inzoga z’inkorano n’urumogi mu karere ka Nyanza nibyo biyobyabwenge bikunze kuharangwa aho ababifatanwe babihanirwa hakurikije ingingo zivugwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Abagize komite y’ijisho ry’umuturanyi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza basoje ayo mahugurwa basaba buri muturage wese kumva ko guhagurukira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari inshingano ya buri wese.

jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka