Nyanza: Inzoga nshya y’inkorano yiswe “ikibabisi” ishobora guhitana benshi

Inzoga y’inkorano yitwa “Ikibabisi” yadutse mu karere ka Nyanza ishobora guhitana benshi ngo kuko abayinywa bayibonamo ibitangaza; nk’uko bitangazwa na Bizimana Egide umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi.

Uwanyoye kuri icyo kibabisi arangwa no guta umutwe n’ibindi bikorwa by’urugomo bitandukanye hatabuzemo no gusambanya abana n’abagore.

Ntabwo haramenyekana neza ibigize iyo nzoga ije yiyongera ku zindi zari zisanzweho zirimo izitwa Muriture, Yewe muntu, Igikwangari n’iyo bita Beyurawihe.

Abaturage b’umurenge wa Kibilizi ntibaramenya gukora iyo nzoga kuko kugeza ubu irimo kubarizwa mu isantere y’ahitwa i Marabage mu murenge wa Ntyazo uhana imbibi n’uwa Kibilizi mu karere ka Nyanza; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi.

Inzoga z'inkorano abo zitishe zibashora mu bikorwa by'urugomo.
Inzoga z’inkorano abo zitishe zibashora mu bikorwa by’urugomo.

Iyo santere imenyerewemo inzoga z’inkorano ariko iyitwa ikibabisi yo yatunguranye nk’uko ubuyobozi bw’iyo mirenge yombi ihana imbibi bubyemeza.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’izo nzoga z’inkorano hafashwe ingamba zo guhoza ijosho ku bakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Hamwe na hamwe mu karere ka Nyanza ibyo biyobyabwenge byatangiye kugira abo bifatanwa bakabimenera ku mugaragaro ndetse na banyira byo bakabiryozwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bareke abo baturage bazikore ubundi bazipfundikire bandikeho"For export only" maze bahe imisoro akarere.Bitwaye iki se ko abagande babikora ntibakize

Teodomirho yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka