Nyanza: Imvura y’amahindu n’inkubi y’umuyaga yasenyeye abaturage inangiza ibikorwaremezo

Ku mugoroba wa tariki 17/10/2012 inkubi y’umuyaga n’imvura idasanzwe yaguye mu Kagali ka Masangano, umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yasenye amazu asaga 22 inangiza insiga z’amashyanyarazi n’imirima y’urutoki.

Iyo nkubi y’umuyaga n’imvura idasanzwe ikimara gucubya ubukana abaturage bahise bakwira imishwaro buri wese atangira gushakisha aho yakinga umusaya kuko bibasiwe n’ibyo biza aribwo butangiye kwira.

Mbarubukeye Vedaste uyobora umurenge wa Busoro avuga ko ibisenge by’amazu byagurutse abaturage bagakwira imishwaro ntaho bafite berekeza. Ubuzima kuri bose bwari bwahagaze ndetse n’amashanyarazi yagiye basigara mu mwijima ukabije.

Ibyangiritse bishobora gukomeza kwiyongera kuko ijoro ryarinze rigwa batararangiza kubarura ibyangijwe byose ngo bimenyekane; nk’uko Mbarubukeye yakomeje abisobanura. Ati: “Amahindu yangije imyumbati y’abaturage kandi abenshi muri bo ntibafite aho kuba bikinze”.

Ikigo cy’imyuga cya Busoro cyasambutse gisigara ari umurangarira ndetse n’isakaro ry’amabati yacyo aburirwa irengero; nk’uko Mbarubukeye Vedaste umuyobozi w’umurenge yakomeje abitangaza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro buvuga ko ibyo bibazo bikimara kuba bwabuze aho buhera butanga ubutabazi bw’ibanze ku baturage bari bamaze kugerwaho n’ingaruka z’ibyo biza.

Umuyobozi w’uwo murenge yagize ati: “Ubu najye tuvugana ingaruka z’ibiza zangezeho kuko ubu ndi mu mwijima w’icuraburindi nta mashanyarazi ahari ubu ncanye buji”.

Nyuma yo kubimenyesha minisiteri ishinzwe ibiza, iyo minisiteri yahise itangaza ko tariki 18/10/2012 abakozi bayo baza kwigerera aho ibyo biza byabereye mu murenge wa Busoro kugira ngo bagene uko abaturage bagezweho n’ingaruka zabyo bashobora guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka