Nyanza: Abapolisi bane baguye mu mpanuka abandi bane bajyanwa mu bitaro

Abapolisi bane bitabye Imana abandi bane barahakomerekera bikomeye ubwo imodoka barimo yakoraga impanuka ahitwa i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu ma saa tanu tariki 04/01/2013.

Iyi kamyo niyo yabaye nyirabayazana y'impanuka, umushoferi wayo nawe ari mu bitaro (Photo: Eric Muvara)
Iyi kamyo niyo yabaye nyirabayazana y’impanuka, umushoferi wayo nawe ari mu bitaro (Photo: Eric Muvara)

Iyi mpanuka yatejwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa rukururana yo muri Kenya yari yambaye purake KAZ 524 R yerekeza mu mujyi wa Kigali kuko yataye umuhanda wayo igasatira iyari itwaye abo bapolisi bari baherekeje ikipe ya Polisi FC yari igiye gukina mu karere ka Rusizi; nk’uko ababonye iyo mpanuka babitangaza.

Imodoka ya Polisi yangiritse cyane (Photo: Eric Muvara)
Imodoka ya Polisi yangiritse cyane (Photo: Eric Muvara)

Abaguye muri iyi mpanuka ndetse n’abayikomerekeyemo babanje kujyanwa mu bitaro bya Nyanza, nyuma imirambo ijyanwa ku bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru abakomeretse bajyanwa mu bitaro by’umwami Faisal mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, Supt. Hubert Gashagaza, yavuze ko icyateye iyi mpanuka na n’ubu kitaramenyekana. Iperereza rikaba rigikomeje kuko uwari utwaye ikamyo Martin Simeon nawe ari mu bitaro.

Abitabye Imana bavanwe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Nyanza, bajywa mu bitaro bya polisi ku Kacyiru (Photo: Eric Muvara)
Abitabye Imana bavanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza, bajywa mu bitaro bya polisi ku Kacyiru (Photo: Eric Muvara)

Uyu muvugizi yagiriye inama abakoresha umuhanda bose batwaye ibinyabiziga, kwirinda ibyabateza impanuka birimo umuvuduko, uburangare, n’ibindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

birababaje amamodoka manini yagakwiye kujya agenda gahoro atitaye kumihanda myiza

MASENGESHO SCHADRACK yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

Nimwigendere muruhukire mu mahoro nta kundi nonese ko abashoferi b’ubu ko biyemeje kwambura ubuzima abatari bake.Ariko bakunzi namwe basomyi ,mwabonye inkuru y’icyegeranyo ku mpanuka zabaye zabashije kumenyekana nuri uyu mwaka ushize? birababaje ese traffic police ikora iki ngo uyu muvuduko ureke kutumaraho abantu?

olvis yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Iyi mpanuka yari iteye ubwoba cyane twahageze ikimara kuba duhita dutabara inkomere byari amarira abantu babuze ayo bacira n’ayo bamira ku byakira byari bigoye .Imiryango y’ababuze ababo yihangane iyi si ni icumbi.Abagiye Imana ibahe iruhuko ridashira.

pipo yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Iyi mpanuka yari iteye ubwoba cyane twahageze ikimara kuba duhita dutabara inkomere byari amarira abantu babuze ayo bacira n’ayo bamira ku byakira byari bigoye .Imiryango y’ababuze ababo yihangane iyi si ni icumbi.Abagiye Imana ibahe iruhuko ridashira.

pipo yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Very sad to hear aboout this. Polisi y’igihugu n’imwihangane kandi akazi mukora turagashima pe...

PATRICK yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Twifatanije n’imiryango na Police y’u Rwanda mu kababaro ko kubura:
Ass Inspector Bizimana André
Chief Inspector of Police,CIP Peter Mugabo
Police Constable,PC Mbarushimana Emmy
Police Constable,PC Rutwaza Innocent

Tuzahora tubibuka ubwitange bwanyu mu kazi.kandi Imana ibakire mubayo.

NZAMURAMBAHO yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Andre watubereye umuvandimwe wintangarugero Rugira akugororere mubwami bwe. RIP

Denis yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

je suis vraiment désoler.

karamuka yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Tukimara kumva iyi nkuru y’incamugongo.Twifatanije n’imiryango yabuze abacu.twari dugikeneye.Imana ibakire mu bayo,Tunashishikariza abantu bose gukoresha umuhanda neza,hirirwa ubusinzi,umuvuduko ukabije,uburangare nibindi byose byabasha guteza impanuka.

yanditse ku itariki ya: 5-01-2013  →  Musubize

Ndababaye ariko mu isi niko bimera Imana ibakire mubayo kdi imiryango yabo ihabwe imbaraga zokwihangana

uwamariya marie ange yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

TUbabajwe na bamwe mubaducungiraga umutekano batuvuyemo.Imana ibakire mubayo.

LEOD. yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka