Nyanza: Abajura bibye batoboye inzu baburirwa irengero

Abajura bibye mu rugo rwa Mushayija Yassin utuye mu mudugudu wa Nyanza, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rishyira tariki 08/07/2012 baburirwa irengero.

Abo bajura bibye babanje kucagagura ferabeto ( Fer ă Beton) y’idirishya binjira mu nzu baterura ibyo basanze bitwarika mu buryo bwari buboroheye nk’uko Mushayija Yassin nyir’urwo rugo abivuga.

Mu byo urwo rugo rwibwe harimo ibikoresho byo mu gikoni nk’ibisorori n’amasafuriya, decodeur yifashishwaga mu kureba imirongo ya televiziyo zitandukanye n’ibindi.

Mu gitondo cya tariki 08/07/2012 ba nyiri urwo rugo basanze mu cyumba cy’uruganiriro (salon) hasigaye televiziyo ibindi bikoresho byari hafi yayo byibwe ubwo bari basinziriye.

Iyo televiziyo nayo kugira ngo bayihasange si impuhwe babagiriye ahubwo babuze uko bayinyuza mu idirishya maze bahitamo gusiga bayimennye.

Si ubwa mbere habaye ubujura muri uwo mudugudu kuko mu minsi mike ishize abajura bateye umuturanyi bamusiga iheruheru; nk’uko bisobanurwa na Mushayija.

Idirishya abajura banyuzemo bajya kwiba mu nzu kwa Mushayija Yassin.
Idirishya abajura banyuzemo bajya kwiba mu nzu kwa Mushayija Yassin.

Bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu hamwe n’uwo wibwe bavuga ko bafite

Abivuga muri aya magambo: “Nta kuntu irondo ryaba rikorwa ngo abajura bibe rimwe cyangwa kabiri mu mudugudu umwe kandi mu ngo zegeranye batarafatirwa mu cyuho”.

Ibyo ngo byerekana neza ko abakora irondo bageze ubwo badohoka batangira kwirara maze bituma abajura nabo biyongera.

Maniragaba Elysee, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza yatangaje ko ubwo bujura bugiye guhagurukirwa bafatanyije n’inkeragutabara. Uyu muyobozi kandi avuga ko ubu aribwo irondo rikorwa neza kuko rikorwa n’abantu babigize umwuga b’inkeragutabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza akeka ko ubujura bwakozwe mu rugo rwa Mushayija bwatewe n’igihuru kihakikije ariko ngo mu minsi mike kizaba cyahavanwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka