Nyanza: Abagizi ba nabi batemye inka baburirwa irengero

Ntakirutimana Madaleine utuye mu mudugudu wa Bugina, akagali ka Migina, umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yatemewe inka n’abagizi ba nabi bashakishijwe baburirwa irengero.

Iyo nka yatemwe ibitsi byabo hifashishijwe umuhoro mu gitondo cya tariki 17/09/2012. Yaba nyir’iyo nka kimwe n’abaturanyi be bikomeje kubabera urujijo rw’umuntu waba watinyutse gutema inka.

Ku gicamunsi cy’uwo munsi, ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira bwakoranye inama n’abaturage kugira ngo bafatanyirize hamwe guhumuriza uwo muturage batemeye inka.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta muntu ukekwaho gutema inka ya Ntakirutimana wari yaboneka; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Muyira, Gasore Clement.

Ntakirutimana atangaza ko nta muntu n’umwe bari bafitanye amakimbirane ku buryo yakwadukira inka ye akayihimuraho ayitema.

Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bemeje ko bagiye kurushaho gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kugira ngo abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bazafatwe bashyikirizwe inzego z’umutekano ndetse banabihanirwe.

Inka yatemwe yakamwaga litiro 6 z’amata ku munsi nk’uko Gasore Clement umuyobozi w’umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka