Nyamirama: Umugabo yishe umugore we n’umwana we w’amezi atatu

Sebuhoro Daniel wo mu mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Rurambi mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza yishe umugore we n’umwana we w’amezi atatu mu ijoro rya tariki 18/04/2013 nawe ahita yitera ibyuma.

Sebuhoro ngo yishe umugore we n’umwana we abakubise umuhoro nk’uko abaturanyi be babyemeza. Ntitwabashije kumubona kuko na we yahise ajyanwa kwa muganga.

Umugore wa Sebuhoro yitwaga Zawadi Marie Claire w’imyaka 24 bari bamaranye imyaka irindwi. Abaturanyi ba Sebuhoro bavuga ko nta kibazo yari asanzwe agirana n’umugore we ku buryo yafata umwanzuro wo kumwica.

Ababyeyi ba Sebuhoro baritana ba mwana ku burwayi bwe.
Ababyeyi ba Sebuhoro baritana ba mwana ku burwayi bwe.

Hari abandi bavuga ko Sebuhoro yaba yari afite ibibazo by’ihungabana yaba yaratewe n’uko kwa muganga bamuvanyemo ubugabo. Bavuga ko yigeze kurwara indwara y’imisuha kwa muganga bakamubaga biba ngombwa ko bamuvanamo ubugabo.

Nyuma y’icyo gihe ngo yatangiye guhindura imyitwarire ariko biza kugaragara cyane kuva mu kwezi kwa munani muri 2012 kuko yahise atangira kujunjama nk’uko abaturanyi be bakomeza babivuga.

Cyakora umubyeyi wa Sebuhoro witwa Mukawemeye Elevaniya yemeza ko kujunjama kwa Sebuhoro yabitewe n’uburozi bwitwa amahembe yohererejwe na Karekezi Celestin ari na we umubyara.

Karekezi yahakanye yivuye inyuma ko atatinyuka kwirogera umwana anavuga ko atigeze amenya ko yagize ikibazo cy’uburwayi, akavuga ko impamvu uwahoze ari umugore we amushinja amarozi ari uko batandukanye.

Abana babiri ba Sebuhoro barokotse kuko bari baraye kwa nyirakuru.
Abana babiri ba Sebuhoro barokotse kuko bari baraye kwa nyirakuru.

Uwo mukecuru batandukanye we yemeza ko yari yaramubwiye iby’uburwayi bwa Sebuhoro akanamumushyira ngo amufashe kumuvuza ariko akamurangarana.

Ababyeyi ba Sebuhoro bamaze igihe kinini baratandukanye kuko batandukanye Sebuhoro afite imyaka itatu gusa, none ubu akaba amaze kugira imyaka 35.

Umuyobozi w’akagari ka Rurambi, Shema Vicent avuga ko ikibazo cya Sebuhoro kitari cyaragejejwe mu buyobozi ngo gikurikiranwe, ariko akongeraho ko yajyaga yumva abaturage ko uwo muryango usanzwe ufitanye ibibazo.

Abaturanyi ba Sebuhoro bumijwe n'ibyo yakoze.
Abaturanyi ba Sebuhoro bumijwe n’ibyo yakoze.

Sebuhoro n’umugore we bafitanye abana batatu. Ubwo yicaga umugore we n’akana ke kari gafite amezi atatu, abandi bana bari baraye kwa nyirakuru ari na yo mahirwe bagize yo kurokoka nk’uko abaturanyi ba Sebuhoro babivuga.

Abana babiri basigaye ni Uwamahoro Jeaninne w’imyaka irindwi na Sikubwabo Emmanuel w’imyaka itanu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Yewe Imana idutabare kuko inyamirama ntibyabagayo.noneko habaga kanyanga cyane nubu baracyazinywa.abantu banze Imana kuburyo ntakibi nakimwe satani atazabakoresha.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Sinzi icyo navuga kuko uko bucyeye nuko bwije ubugizi bwa nabi burushaho kwikuba kabiri ndibuka Gahengeri yicyahoze ari BICUMBI umugabo wafunguwe yagera iwe agahita yica umwana we ngo nuko avugira nyina cyane igihe se amutonganije,none nubu biranze biratwokamye,Polisi yigihugu cyacu ikwiriye kongeramo imbaraga kandi n’abashinzwe umutekano mu nzego zo hasi zikajya zigaragaza ikibazo kitarafata indi ntera mbi nkiyo,bye Thx

T-Daniel yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Ariko rero ndabona ubwicanyi bukomeje gufata intera ndende, niba ari uburwayi bubitera cg ari ubugome, ntitwabimenya! Gusa Inzego zibishinzwe zikomeze zikurikirane impanvu ibyo byaha byose biba. Abajyanama mu buzima, bajye bareba niba harimo ikibazo cy’ubuzima.

Kamana yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

birababaje nihanganishije abanabasigaye kubirebana namarozibibaho,umubyeyi iyoyabiciriye ukamusuzugura yabiguteza gusasibyiza inamanukubireka,ntakizacyasatani

umucuzi john yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Nonese ni gute uwomugore yarafite uruhinja rwamezi 3 kandi bakavuga ko umugabo we bari baramukuyemo ubugabo. Wenda wasanga uwomwana ataruwe aribyo bibazo baribafitanye. Kyakora ubwicani busigaye buri murwanda nahandi ndabwunva. Mana tabara!!!!!!

Bella yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Uwiteka Mana yacu dutabare kuko birakomeye!!!! ubuse koko sinzi icyo navuga

ibubu yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Uwo mugabo babanza bakareba ko ntakibazo cyo mumutwe afite,kuko birababaje. Abapfuye imana ibakire mubayo!

Faustin yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka