Nyamirama: Sacco Abanzumugayo yibwe miriyoni zikabakaba eshatu

Hifashishijwe amafishi mpimbano y’abanyamuryango, Sacco Abanzumugayo yo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza yibwe amafaranga hafi miriyoni eshatu; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Sacco Abanzumugayo, Munyemana Deo abivuga.

Hari amafishi agera kuri ane y’abanyamuryango b’iyo Sacco byagaragaye ko yakoreweho inyandiko zibitsa amafaranga kandi ba nyir’amafishi batarayabikije.

Abo banyamuryango bagiye babikuza amafaranga batabikije, biza kumenyekana bamaze kubikuza miriyoni ebyiri n’ibihumbi 909 nk’uko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Sacco ya Nyamirama yabidutangarije.

Ubwo bujura bwatangiye kunugwanugwa tariki 19/01/2013, ubwo umwe muri abo banyamuryango yashatse kubikuza amafaranga umukozi w’iyo Sacco yareba ifishi ye agasanga iteye urujijo. Uwo munyamuryango ngo bamwimye amafaranga bamusaba ko yategereza umucungamutungo wa Sacco bakavugana, ariko yahise agenda ntiyanagaruka.

Tariki 22/01/2013 undi munyamuryango muri abo bafite amafishi y’amahimbano yohereje umwana kumubikira amafaranga kuri Sacco, na we barebye ifishi basanga yarakoreweho amanyanga kuko yari iriho inyandiko z’inyiganano. Uwo mwana ngo bamubajije aho uwamutumye ari avuga ko yamusize ku muhanda, ubuyobozi bwa Sacco bwitabaza inzego z’umutekano ngo zimufate ariko ntizamubona.

Nyuma yo kwiga kuri ayo mafishi ngo basanze umuntu wayanditse yariganaga imikono na kashi bya Sacco nk’uko Munyemana akomeza abivuga.

Ubusanzwe umunyamuryango ngo ntaho ahurira n’ifishi ye ku buryo yayuzuzaho amafaranga atabikije. Iyo umunyamuryango abikije amafaranga, umukozi wa Sacco yuzuza mu gatabo k’umunyamuryango, akanuzuza ku ifishi y’umunyamuryango, ariko yo igasigara muri Sacco ku buryo nta ho umunyamuryango ahurira na yo.

Abajura bari bafite icyitso muri Sacco

Kuba nta hantu na hamwe umunyamuryango ahurira n’ifishi ye ngo bigaragaza ko abakoze ubwo bujura bwo kubikuza amafaranga batabikije bari bafite icyitso muri Sacco nk’uko Munyemana yakomeje abidutangariza.

Mu mpera z’umwaka ushize ngo hari umuntu wasabye umucungamutungo wa Sacco ya Nyamirama gukorera ‘stage’ muri iyo Sacco mu rwego rwo kwimenyereza umwuga. Uwo mu ntu ngo yavugaga ko ari umunyeshuri, anerekana impampuro z’ishuri zimusabira stage muri Sacco ya Nyamirama.

Uwo ngo ni we ukekwaho kuba yarakoranaga n’abo bajura akabuzuriza ku mafishi ya bo amafaranga batabikije, dore ko we yari afite uburenganzira bwo kugera aho amafishi yabikwaga nk’umuntu wakoreraga imbere muri Sacco.

Ikindi kigaragaza ko uwo wiyitaga umunyeshuri uri muri stage yaba ari we wari wihishe inyuma y’uwo mugambi mubisha, ngo ni uko akimara kubona ko iby’ayo mafishi byamenyekanye yahise atoroka, ntiyanasubira kwimenyereza nk’uko yari yarabitangiye.

Ubwo bujura bukimenyekana abakozi bose ba Sacco ya Nyamirama batawe muri yombi kugira ngo iperereza rikorwe, ariko abakora kuri za gishe [guichet] baza kurekurwa by’agateganyo kugira ngo serivisi z’iyo Sacco zidahagarara.

Umucungamari n’umubaruramari b’iyo Sacco bo baracyafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje, dore ko yaba uwo munyeshuri wimenyerezaga umwuga n’abo akekwaho kuba yarakoranaga na bo bataratabwa muri yombi.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Sacco ya Nyamirama avuga ko n’ubwo amafaranga yibwe muri iyo Sacco ari menshi ugereranyije n’umutungo za Sacco ziba zifite, ubwo bujura ngo ntibwahungabanyije cyane amafaranga y’abanyamuryango kuko ayibwe yari mu nyungu Sacco ya Nyamirama yari imaze kunguka.

Anizeza abanyamuryango b’iyo Sacco ko inzego z’umutekano ziri gukurikirana icyo kibazo, hakaba hari icyizere ko ayo mafaranga azaboneka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka