Nyamasheke: Yarwanye n’umugore we amukurikirana aho ahungiye abatemera ihene

Jean Nsengiyumva w’imyaka 45 wo mu karere ka Nyamasheke, yaraye akurikiranye umugore we wari wahukanyiye ku muturanye we nyuma yo kurwana, amusanga aho yari yahungiye atema ihene eshatu.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/07/2012, niho Nsengiyumva wo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Bushenge akagari ka Karusimbi umudugudu wa Karusimbi, yaciye ihene eshatu amajosi z’umuturanyi we witwa Imaculee Mukazayire kuko yari yamushishe umugore we.

Ingabo z’igihugu zikorera muri ako gace hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge bwahise butabara busanga Nsengumuremyi yahunze, aho yaje gutabwa muri yombi mu masaha y’Isaa Tatu z’ijoro acumbikirwa Sitasiyo ya Polisi ya Shangi.

Mu nama yabaye nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu, Kapiteni Murenzi Donat, uyobora ingabo zikorera mu mirenge wa Shangi, Bushenge na Nyabitekeri yasabye abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo gukomeza gukaza umutekano.

Yabasabye kandi gutangira amakuru ku gihe kugira ngo amakimbirane n’ibyaha bikumirwe mbere y’uko biba, n’igihe byabaye bitume abanyabyaha batabwa muri yombi baryozwe ibyo bakoze.

Amakaye y’imidugudu yandikwamo abinjira n’abasohoka nayo yagarutsweho kuko ngo mu gihe abinjiye mu mudugudu bamenyekanye n’ikibagenza batazajya bahungabanya umutekano ngo bigendere.

Umuyobozi w’umurenge wa Bushenge, Gatanazi Emmanuel, yibukije abakora amarondo ko bakwiye kujya bakoresha terefoni z’amarondo abaturage baguze kugira ngo mu gihe hagize abahura n’ibibazo bajye batabaza amarondo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mbega umujinya w’umuranzuranzuzi birababaje cyane

yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Turasaba reta ko yakurirana ubwo bwicanyi bukabije.

Masengesho Augustin yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka