Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yarohamye mu Kivu aburirwa irengero

Umwana w’imyaka 16 witwa Uwimana Habineza wo mu mudugudu wa Nyenyeri, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke yarohamye mu kiyaga cya Kivu tariki 02/06/2013, aburirwa irengero.

Uyu mwana yarohamye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa ubwo yari arimo koga muri iki kiyaga. Kuva icyo gihe batangiye gushakisha umurambo we ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ku mugoroba wa tariki 03/06/2013 wari utaraboneka.

Ikiyaga cya Kivu gikunze guhitana ubuzima bw’abantu barohamamo, by’umwihariko abana bakiri batoya baba bagiye kogamo kandi batabizi.

Bitewe n’uko imirenge 10 yo mu karere ka Nyamasheke ikora ku Kiyaga cya Kivu, ababyeyi ndetse n’inzego zitandukanye bahora bibutswa ko bakwiriye kubungabunga umutekano w’abana, by’umwihariko babarinda gukinira ku nkombe z’iki kiyaga kugira ngo batagwamo.

Iyi ngingo igamije kurwanya kurohama mu kiyaga cya Kivu yanagarutsweho mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye ku wa 31/05/2013.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye ko inzego zose kuva ku rwego rw’umudugudu zarushaho kurwanya impanuka zibera muri iki kiyaga ndetse n’abantu bakuru bajyamo koga bakitwaza imyambaro yabugenewe ituma umutu atarohama; ndetse yaba arohamye bikoroha gutarura umurambo we kuko uba ureremba.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP Hirwa henry and the boy Habineza

sam yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka