Nyamasheke: Umuyobozi w’akagari afunzwe azira kunyereza amafaranga yishyuwe imitungo y’abarokotse Jenoside

Nyiramvuyekure Petronile wayoboraga akagari ka Gasheke, mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke afunzwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 1 yari yishyuwe imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside ariko we ntayashyikirize bene yo nyuma yo kuyishyuza.

Nyiramvuyekure ni we wagiye yishyuza abatsinzwe mu Nkiko Gacaca mu rwego rwo gukora irangizarubanza nk’Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga. Amafaranga yanyereje ni miliyoni 1 n’ibihumbi 52 y’imiryango 50 y’abacitse ku icumu; yaburanye kandi igatsindira mu Nkiko Gacaca.

Mu kuyasaba ariko, aho kugira ngo ayahe ba nyirayo, ahubwo we yayakoresheje gahunda ze nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bushenge, Ngezahayo Adan.

Mu kwezi kumwe gushize ngo ni bwo urwego rw’umurenge wa Bushenge rwamenye ibyakozwe n’uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gasheke bitewe n’uko abaturage bandikiye umurenge wa Bushenge basaba kurenganurwa.

Urwego rw’umurenge wa Bushenge na rwo rwahise rumwandikira rumusaba kwisobanura ndetse bumugaya ku bw’iyo myitwarire idahwitse ariko yemera ko agiye guha amafaranga abo yari agenewe.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge, Nyiramvuyekure ntiyabashije kwishyura ayo mafaranga bituma urwego rw’umurenge rwitabaza inzego z’umutekano maze zimuta muri yombi ku wa mbere, tariki 04/02/2013. Ubu afungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga.

Icyaha Nyiramvuyekure akurikiranyweho ni icyo kwangiza no kurigisa umutungo w’abandi. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 10, n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 2 kugeza kuri miliyoni 5.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka