Nyamasheke: Umusore yatawe muri yombi azira kwiba insinga z’amashanyarazi

Gasigwa Augustin uri mu kigero cy’imyaka 20 utuye mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi mu gitondo cya tariki 26/11/2012 azira kwiba insinga z’amashanyarazi mu mudugudu wa Kavune muri ako kagari.

Uyu musore usanzwe utuye mu mudugudu wa Rugabano yafatiwe mu mudugudu wa Gikuyu mu kagari ka Ninzi nyuma y’uko ubuyobozi bw’aho atuye bwari bumaze gutahura ko yibye insinga z’amashanyarazi ku nzu y’uwitwa Niyibeshaho Anania utuye mu mudugudu wa Kavune.

Ngo byari bibaye ku nshuro ya gatatu, Niyibeshaho yibwa insinga z’amashanyarazi. Ubwo uyu mugabo yongeraga kwibwa insinga, tariki 24 Ugushyingo, ngo yahise yiyambaza ubuyobozi bw’umudugudu wa Kavune kugira ngo bamufashe gushakisha uwaba amwibira insinga z’amashanyarazi ku nzu.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kavune, Turikumwe Theophile yadutangarije ko nyuma yo kumenya amakuru y’uko uyu musore yiba insinga ndetse kuri iki cyumweru, tariki ya 25/11/2011 akaba yarashakishaga uwamugurira izo nsinga mu mudugudu wa Rugabano, batangiye iperereza kugeza ubwo baje kuzimufatana.

Ubwo bashakaga kumujyana ku nzego zishinzwe umutekano, ni bwo ngo yirutse, maze bamwirukaho kugeza bamufashe.

Gasigwa Augustin (hagati) n'ibizingo by'insinga yibye.
Gasigwa Augustin (hagati) n’ibizingo by’insinga yibye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene ashimira ubufatanye bw’abaturage batuye uyu murenge mu kwicungira umutekano ndetse n’aho wahungabanye bagafata ingamba icyarimwe zo gukurikirana ikibitera.

Uyu muyobozi yadutangarije ko ari ku bufatanye bw’abaturage ubwabo bwatumye uyu musore atabwa muri yombi.

Mu gihe mu karere ka Nyamasheke hagenda hagera ibikorwa by’iterambere birimo umuhanda n’inyubako zitandukanye zigenda zizamuka umunsi ku wundi, abafite ingeso y’ubujura bagenda biba ibikoresho bitandukanye kuko baba bazi ko babibonera abaguzi ku buryo bworoshye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagano butangaza ko uko iterambere rigenda rigera muri uyu murenge, ari na ko ubuyobozi bufata ingamba zikarishye zo kubungabunga umutekano kugira ngo abaturage batere imbere ibyabo bifite umutekano.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka